Abanyamideli umunani bo mu Rwanda bamuritse ibihangano kuri Regent Street i Londres

Abanyamideli umunani bo mu Rwanda bamuritse ibihangano byabo i Londres mu Bwongereza mu gikorwa “Rwanda on Regent Street”, cyabereye kuri Regent Street ku wa 3 Nyakanga 2026.
Iki gikorwa cyabereye muri University of Westminster, kiba ubwa mbere itsinda ry’abanyamideli benshi bo mu Rwanda rimuritse hamwe ibihangano kuri kamwe mu duce tuzwi cyane mu bucuruzi n’imideli i Londres.
Abamuritse barimo Matthew Rugamba wa House of Tayo, Sonia Mugabo, Joselyn Umutoniwase wa Rwanda Clothing, Patrick Inkanda wa Inkanda House, Asterie Hitimana wa TwinklebyAsty, Uwase Liliane wa DoBe Couture, Maurice Niyigena wa Matheo Studio na Yves Nshimiyimana wa Isheja Vogue.
Abasuye imurikabikorwa babonye collections zitandukanye, baganira n’abanyamideli ku mahirwe y’ubucuruzi n’ubufatanye, mu gihe umuziki, ikawa yo mu Rwanda n’imbyino gakondo na byo byagaragaje umuco w’igihugu.
Iki gikorwa cyashyigikiwe n’inzego zirimo British Council, Rwanda High Commission mu Bwongereza, Rwanda Business UK, University of Westminster na RwandAir.
Kwerekana imideli nyarwanda ku isoko nka Londres byahaye aba designers uburyo bwo guhura n’abaguzi, abashoramari n’abandi bakora muri uru ruganda ku rwego mpuzamahanga.