Abafana ba Real Madrid batsinze aba FC Barcelona mu mukino wahuje ibyamamare i Kigali

Aimable Dusabimana ·

Abafana ba Real Madrid bishimira intsinzi nyuma ya penaliti

Abafana ba Real Madrid bo mu Rwanda batsinze aba FC Barcelona kuri penaliti 4-3, nyuma y’uko amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu mukino wa gicuti wahuje ibyamamare mu muziki, abanyamakuru n’abandi bantu bazwi ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo gushyushya abafana mbere y’umukino ukomeye wa El Clásico uhuza FC Barcelona na Real Madrid.

Ni umukino watangiye mu masaha ya mu gitondo, aho abafana b’aya makipe yombi bari bateguriwe guhurira mu kibuga saa tanu, bagakina bahagarariye amakipe bafana muri Shampiyona ya Espagne.

Mu bakinnyi bitabiriye iki gikorwa harimo ibyamamare mu muziki, abanyamakuru n’abandi bantu bazwi mu myidagaduro nyarwanda, bari bagabanyijwemo amakipe abiri hakurikijwe ayo bafana.

Amakipe yombi yahanganye mu kibuga, umukino urangira anganyije igitego 1-1, bituma hitabazwa penaliti kugira ngo haboneke ikipe yegukana intsinzi.

Mu gutera penaliti, abafana ba Real Madrid ni bo bitwaye neza, batsinda 4-3, begukana intsinzi imbere y'aba FC Barcelona.

Uyu mukino wari ugamije guhuza abakunzi b’umupira w’amaguru no kubaha umwanya wo kwishimana, mbere yo kongera guhurira hamwe kureba amakipe bafana ahanganye.

Nyuma y’uyu mukino wa gicuti, aba bafana bateguriwe igikorwa cya El Clásico Watch Party kuri Zaria Court i Remera, aho bazahurira mu masaha y’ijoro kurebera hamwe umukino nyirizina wa FC Barcelona na Real Madrid.

Icyo gikorwa giteganyijwe gutangira saa yine z’ijoro, ubwo umukino wa El Clásico uzaba utangiye, kikazakurikirwa n’ibirori byo kwishimana.

Umukino uhuza FC Barcelona na Real Madrid uteganyijwe kubera kuri Spotify Camp Nou muri Espagne, mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona ya La Liga ya 2026/2027.

Uyu ni umwe mu mikino ikomeye kandi ikurikiranwa cyane ku Isi, kubera amateka n’ihangana rimaze imyaka myinshi hagati y’aya makipe yombi, afite abafana benshi no mu Rwanda.

Kleppy ari mu bitabiriye umukino w’abafana ba El Clásico

Umufotozi Promesse Kamanda yayoboye abakinnyi bari mu kibuga ku ruhande rw’abafana ba FC Barcelona

Umuhanzi Shemi ni umwe mu bitabiriye umukino wahuje abafana ba FC Barcelona na Real Madrid

Umunyamakuru Babu ni umwe mu baje kureba uyu mukino

Umunyamakuru Freddy Musoni, akaba n’umujyanama wa Diez Dola, ndetse na Babu bari mu bitabiriye iki gikorwa

Umunyarwenya Michael Sengazi na we yari yitabiriye iki gikorwa

Umunyarwenya Captain Regis na we ntiyatanzwe

Umunyamakuru w’imikino Cynthia Naissa yari umutoza wungirije w’abafana ba Real Madrid

Umunyarwenya Fred Rufendeke ari mu bitabiriye umukino

Nikita Gicanda Valvelde, ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru w’abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ni umwe mu bitabiriye uyu mukino

Umunyamakuru Munyantore Eric (Khalikeza), umwe mu bakiniye ikipe y’abafana ba Real Madrid

Umushyushyarugamba Shema Natete Bryan yakinnye mu izamu ry’abafana ba FC Barcelona

Ubwo Khalikeza yatsindaga igitego cy’ikipe y’abafana ba Real Madrid

Umuhanga mu kuvanga imiziki DJ Sonia yakinnye muri uyu mukino

Umuhanzi Juno Kizigenza ni umwe mu bitabiriye umukino wahuje abafana ba FC Barcelona na Real Madrid

Abakinnyi barimo n’umunyarwenya Nshizirungu Prince, uzwi kuri Twitter nka “Uzagende Kuri Moto”, babanje mu kibuga mu ikipe y’abafana ba Real Madrid

Athan Tashobya na mugenzi we basatira izamu

Bamwe mu bafana baje kwihera ijisho umukino wa gicuti wahuje abafana ba FC Barcelona n’aba Real Madrid

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza