Abakinnyi ba Aston Villa basogongeye ikawa y’u Rwanda, bayiha ikaze kuri Villa Park

Aimable Dusabimana ·

Abakinnyi ba Aston Villa bambaye imyenda ya Visit Rwanda

Ikipe ya Aston Villa ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, Premier League, yagaragaje amashusho y’abakinnyi bayo basogongera ikawa y’u Rwanda, mu rwego rwo kuyimenyekanisha binyuze mu bufatanye iyi kipe ifitanye na Visit Rwanda.

Aya mashusho Aston Villa yayashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, agaragaza abakinnyi bayo basogongera ikawa y’u Rwanda, mbere yo kuyisangiza abafana bayo ku kibuga cya Villa Park.

Mu butumwa yaherekeje ayo mashusho, Aston Villa yagize iti: “Kuva mu Rwanda kugera kuri Villa Park. Abakinnyi bacu basogongeye ikawa y’u Rwanda, ubu ni igihe cyanyu! Muze muyisogongere ku buntu.”

Ikipe yatangaje ko abafana bayo bazahabwa amahirwe yo gusogongera iyi kawa ku buntu ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, mbere y’umukino wa Premier League wayihuje na Manchester City.

Iki gikorwa cyateguwe na Visit Rwanda, ikawa y’u Rwanda ikaba yarateganyijwe gutangirwa ahantu hatandukanye kuri Villa Park, harimo Warehouse Upper Plaza, Trinity Marquee na The Oak Room.

Ni kimwe mu bikorwa bigamije kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda mu Bwongereza, binyuze mu bafana b’umupira w’amaguru n’abandi bitabira imikino ibera kuri Villa Park.

Iki gikorwa kije nyuma y’uko ku wa 14 Nyakanga 2026, u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda rusinyanye amasezerano y’ubufatanye na Aston Villa, aho rwabaye umuterankunga mukuru w’iyi kipe, izina rya Visit Rwanda rigashyirwa imbere ku myambaro yayo.

Muri ayo masezerano, Visit Rwanda yanahawe umwanya wo kuba umufatanyabikorwa w’iyi kipe mu bijyanye n’ubukerarugendo ndetse no gutanga ikawa ikoreshwa mu bikorwa byayo.

Ubu bufatanye buteganya ko ikawa y’u Rwanda izajya itangwa kuri Villa Park, ikamenyekanishwa mu bikorwa bitandukanye iyi kipe itegurira abafana bayo, hagamijwe kuyigeza ku isoko ryagutse.

Mu ntangiriro z’Ukwakira 2026, Aston Villa yanatangaje ko yatangije gahunda nshya y’amafunguro ategurwa n’umutetsi w’icyamamare Brad Carter, mu gice cya Visit Rwanda Lounge kiri kuri Villa Park.

Carter wigeze gusura u Rwanda, yateguye amafunguro ashingiye ku byo yahigiye, aho abashyitsi bagenerwa amahirwe yo gusogongera ikawa y’u Rwanda hamwe n’ibindi biribwa.

U Rwanda rusanzwe ruzwi ku rwego mpuzamahanga kubera ikawa y’ubwiza bwo hejuru, by’umwihariko iyo mu bwoko bwa Arabica, ikaba iri mu bicuruzwa byoherezwa mu mahanga byinjiriza igihugu amadovize.

Ubufatanye na Aston Villa ni bumwe mu buryo u Rwanda rukomeje gukoresha siporo mu kumenyekanisha ubukerarugendo, ibicuruzwa bikorerwa mu gihugu n’amahirwe y’ishoramari ku masoko mpuzamahanga.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza