Al Hilal yasezereye Sidama Bunna kuri Stade Amahoro, igera mu matsinda ya CAF Champions League

Aimable Dusabimana ·

Umukinnyi wa Al Hilal mu mukino na Sidama Bunna kuri Stade Amahoro

Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani, isanzwe ikina muri Shampiyona y’u Rwanda ya BK Pro League, yabonye itike yo gukina amatsinda ya CAF Champions League ya 2026/2027, nyuma yo gutsinda Sidama Bunna yo muri Ethiopia ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, Al Hilal ihita ikomeza mu matsinda ku giteranyo cy’ibitego 4-0 mu mikino yombi.

Al Hilal yari yaratsinze umukino ubanza ibitego 2-0, wabereye kuri Dire Dawa Stadium muri Ethiopia ku wa 18 Ukwakira, bityo ikaba yari ifite amahirwe menshi yo gukomeza mbere y’umukino wo kwishyura.

Mu mukino wabereye i Kigali, Al Hilal yatangiye isatira izamu rya Sidama Bunna, ishaka igitego cyayifasha kurushaho gushimangira amahirwe yo gukomeza.

Ku munota wa 33, Ernest Luzolo yafunguye amazamu, atsindira Al Hilal igitego cya mbere cyatumye ikipe ye irushaho kugira icyizere cyo kubona itike y’amatsinda.

Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, rutahizamu akaba na kapiteni wa Al Hilal, Mohamed Abdelrahman uzwi nka 'Al Gharbal', yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 45+5, amakipe yombi ajya kuruhuka Al Hilal iyoboye n’ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri, Sidama Bunna yagerageje gushaka uburyo bwo kwishyura, ariko ubwugarizi bwa Al Hilal bukomeza kwitwara neza, umukino urangira nta gitego kindi kibonetse.

Iyi ntsinzi yatumye ikipe ya Al Hilal itozwa n’Umudage Josef Zinnbauer ikomeza mu matsinda ya CAF Champions League, mu gihe Sidama Bunna yahise isezererwa mu irushanwa.

Al Hilal yari yatangiye urugendo rwayo muri iri rushanwa isezerera Aigle Noir yo mu Burundi ku giteranyo cy’ibitego 3-0 mu ijonjora rya mbere, mbere yo gutsinda Sidama Bunna mu mikino yombi y’ijonjora rya kabiri.

Kugera mu matsinda kwa Al Hilal ni indi ntambwe ikomeye kuri iyi kipe imaze igihe ikoresha u Rwanda nk’aho yakirira imikino yayo yo ku rwego mpuzamahanga, kubera intambara imaze imyaka isaga itatu ibera muri Sudani.

Kuva mu 2023, ibikorwa by’umupira w’amaguru muri Sudani byahungabanyijwe n’intambara, bituma amakipe akomeye arimo Al Hilal na Al Merrikh ashakisha ahandi yakomereza amarushanwa.

Al Hilal yaje gukomereza ibikorwa byayo mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2025/2026, aho yitabiriye BK Pro League, ikayegukana nyuma yo gusoza ku mwanya wa mbere n’amanota 75 mu mikino 34.

Muri Kanama 2026, inzego ziyobora Shampiyona y’u Rwanda zemeje ko Al Hilal na Al Merrikh zizakomeza kwitabira BK Pro League mu mwaka w’imikino wa 2026/2027, hubahirizwa amabwiriza yihariye agenga amakipe y’abashyitsi.

Uretse gukina muri Shampiyona y’u Rwanda, Al Hilal yakomeje gukoresha Stade Amahoro nk’ikibuga cyayo cy’imikino yo muri CAF Champions League, aho yakirira amakipe atandukanye yo ku mugabane wa Afurika.

Mu matsinda ya CAF Champions League ya 2026/2027 hazakina amakipe 16, azaba ahatanira imyanya yo gukomeza mu mikino yo gukuranamo.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza