Amafoto yaranze umukino Al Hilal SC yatsinzemo Gasogi United ibitego 2-0

Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani yatsinze Gasogi United ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, BK Pro League 2026/2027, wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, kuri Kigali Pelé Stadium.
Iyi ntsinzi yafashije Al Hilal kwiyibagiza gutsindwa ibitego 3-0 na Marine FC mu mukino wabaye ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, kuri Stade Umuganda i Rubavu.
Ku ruhande rwa Gasogi United, iyi yabaye indi ntsindwa muri shampiyona nyuma yo gutsindwa na Bugesera FC ibitego 2-0 ku wa 18 Ukwakira, no kunganya na Gorilla FC ubusa ku busa ndetse na Marine FC ibitego 2-2 mu mikino yakurikiyeho.
Al Hilal SC na Gasogi United zari zarahuye inshuro ebyiri muri shampiyona y’umwaka ushize, zombi zirangira ikipe yo muri Sudani ari yo yegukanye intsinzi.
Al Hilal SC iri mu makipe abiri yo muri Sudani akina Shampiyona y’u Rwanda nk’abashyitsi, hamwe na Al Merrikh SC, kubera ibibazo by’umutekano mu gihugu cyazo.
Dore amafoto agaragaza bimwe mu bihe byaranze umukino wa Gasogi United na Al Hilal SC.