Amategeko arindwi mashya y’imisifurire azakurikizwa mu Gikombe cy’Isi cya 2026

Urwego rushinzwe amategeko agenga umupira w’amaguru ku Isi, IFAB, rwemeje amategeko arindwi mashya azakurikizwa mu Gikombe cy’Isi cya 2026, arimo iribuza abakinnyi kujya kumva inama z’abatoza mu gihe hari kuvurwa umunyezamu.
Akaruhuko ko kuvura umunyezamu, abatoza bungukiragamo kongera kuganiriza abakinnyi, kagiye kavugisha benshi aho bamwe babonaga bigira ingaruka ku mukino bitewe n’amabwiriza mashya agatangirwamo.
Mu Ugushyingo 2025, Umutoza wa Leeds United mu Bwongereza, Daniel Farke, yashinje Umunyezamu wa Manchester City, Gianluigi Donnarumma, kubeshya imvune kugira ngo ahagarike umukino.
Ibi biba iyo umunyezamu yicaye hasi mu kibuga, agahamagara umuganga, abandi bakinnyi bakirukankira hafi y’intebe y’abatoza bagahabwa amabwiriza, umutoza yamara kuvuga ukabona umunyezamu arahagurutse ngo umukino ukomeze.
IFAB yari imaze iminsi isuzuma iki kibazo ndetse itegeko ryamaze guhindurwa, amashampiyona atandukanye asabwa gukora igerageza ryo gushaka igisubizo mu mwaka w’imikino wa 2026/27.
Shampiyona y’Abagore muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NWSL) mu ntangiriro z’uyu mwaka yashyizeho ingamba z’igihe gito zigena ko mu gihe umunyezamu yavunitse, abakinnyi b’amakipe yombi bagomba kuguma aho bari cyangwa bagahurira mu ruziga rwo hagati.
Dore amategeko azahinduka mu Gikombe cy’Isi:
Nk’uko byagenze mu Gikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, umusifuzi azajya atanga iminota itatu muri buri gice kugira ngo abakinnyi basome ku mazi.
Igihe ntarengwa cyo kurengura (amasegonda atanu): Mu gihe umukinnyi atinze kurengura umupira, bizajya bihabwa ikipe bahanganye.
Igihe ntarengwa cyo gutangiza umupira (amasegonda atanu): Mu gihe umunyezamu azajya atinda gutangiza umukino, hazajya hatangwa koruneri.
Igihe ntarengwa mu gusimbuza (amasegonda 10): Abakinnyi basimbujwe bafite amasegonda 10 yo kuba basohotse mu kibuga banyuze ahabegereye. Mu gihe bitabaye, umukinnyi ugiye gusimbura azajya ategereza umunota wose, ikipe ye ikine ari abakinnyi 10.
Kuvurirwa hanze y’ikibuga (umunota umwe): Umukinnyi witabwaho n’umuganga agomba kujya hanze y’ikibuga amasegonda 60. Irengayobora riri ku banyezamu n’imvune zaturutse ku ikosa ryahaniwe ikarita y’umuhondo cyangwa ikarita itukura.
Abakinnyi bapfuka umunwa: Umukinnyi wese uzajya upfuka umunwa mu gihe hagaragara kudahuza hagati ye n’uwo bahanganye, azajya ahabwa ikarita itukura.
VAR izajya ireba koruneri: Kuri iyi nshuro, VAR izajya ireba niba koruneri yatanzwe ari yo ariko bizajya bikorwa byihuse kugira ngo umukino ukomeze. Ntabwo bizakurikizwa mu gihe hemejwe ko umupira uterekwa imbere y’izamu habayeho kwibeshya.
Amakarita ya kabiri y’umuhondo azajya abanza kwigwaho: Abakinnyi bazajya bahabwa ikarita itukura nyuma yo kubona iya kabiri y’umuhondo, bazajya basaba ko iyo ya kabiri ibanza gusuzumwa. Gusa ntibizakorwa ku makosa agaragara.