Amavubi U15 yanyagiye Vanuatu ibitego 6-0 mu Gikombe cy’Isi

Ibanze ·

Abakinnyi b’Amavubi U15 bafite ibendera ry’u Rwanda

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 15, Amavubi U15, yabonye intsinzi yayo ya mbere mu irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cy’iki cyiciro, nyuma yo kunyagira Vanuatu ibitego 6-0 mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026.

Uyu mukino wabereye i Baku muri Azerbaijan, aho u Rwanda ruri mu bihugu byitabiriye ku nshuro ya mbere irushanwa rya FIFA U-15 World Cup & Festival, ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Amavubi U15 yitwaye neza muri uyu mukino, atsinda ibitego bitandatu byose nta na kimwe yinjijwe, bituma abona amanota atatu ya mbere mu Itsinda Y.

Iyi ntsinzi ije nyuma y’uko u Rwanda rutangiye iri rushanwa rutsindwa na Côte d’Ivoire ibitego 5-0 mu mukino wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026.

Gutsinda Vanuatu byatumye Amavubi U15 agira amanota atatu mu mikino ibiri, yinjije ibitego bitandatu, yinjizwa bitanu, bityo agira ikinyuranyo cy’igitego kimwe.

Amavubi U15 atoza na Thierry Hitimana, ari mu Itsinda Y hamwe na Côte d’Ivoire, Vanuatu, Albania, Mauritania na Turks and Caicos Islands.

Nyuma yo gukina na Vanuatu, u Rwanda rufite umukino wa Albania uteganyijwe kuri iki Cyumweru, mbere yo gukomeza imikino y’itsinda ku wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira, ruhura na Turks and Caicos Islands ndetse na Mauritania.

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya mbere, ryitabiriwe n’amakipe y’ibihugu 191, rikaba rigamije guteza imbere impano z’abakiri bato no kubaha amahirwe yo gukina ku rwego mpuzamahanga.

Rifite umwihariko w’uko buri kipe ikinisha abakinnyi umunani mu kibuga aho kuba 11, mu gihe umukino umara iminota 40, igabanyijemo ibice bibiri by’iminota 20.

U Rwanda rwitabiriye iri rushanwa ruhagarariwe n’abakinnyi 14, bakaba bari mu nzira yo gukomeza kuzamura impano zabo no gutegurirwa kuzavamo abakinnyi b’Amavubi makuru.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza