Amavubi U23 yasabye Abanyarwanda kuyaba hafi mbere yo guhura na Sudan

Amavubi U23 yavuze ko yiteguye neza umukino uzayahuza na Sudan mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23. Abakinnyi bayo basabye Abanyarwanda kuzaza kuyashyigikira ari benshi kuri Kigali Pelé Stadium.
Iyi kipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, imaze iminsi mu myitozo yitegura gutangira urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’iki cyiciro.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 29 Nzeri 2026, Ndayishimiye Didier ukinira Rayon Sports akaba ari umwe mu bagize iyi kipe, yasabye Abanyarwanda kuzaza gushyigikira bagenzi be mu mukino bazahuramo na Sudan.
Uyu mukino uteganyijwe ku wa 30 Nzeri 2026 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium.
Ndayishimiye yavuze ko inkunga y’abafana izaba ingenzi ku ikipe mu rugendo rwayo rwo gushaka intsinzi mu mukino ubanza.
Yagize ati:
“Dutumiye Abanyarwanda kuzaza kudushyigikira mu mukino tuzahuramo na Sudan tariki ya 30 Nzeri 2026. Muzaze mudushyigikire natwe tubijeje ko tuzabaha intsinzi.”
Kapiteni w’iyi kipe, Hoziyana Kennedy ukinira Kigali FC, na we yavuze ko we na bagenzi be biteguye neza kandi bafite ubushake bwo gutanga ibishoboka byose kugira ngo bashimishe Abanyarwanda.
Ati:
“Abakinnyi bose tumeze neza kandi twiteguye. Intego ni uguha ibyishimo Abanyarwanda. Nibaze badushyigikire, natwe tuzabaha ibyishimo.”
Yakomeje asobanura ko abakinnyi bari mu mwuka mwiza, bahawe imyitozo ihagije kandi bafite icyizere cyo kwitwara neza imbere ya Sudan muri uyu mukino ubanza.
Amavubi U23 ateganya gutangirana imbaraga uru rugendo rwo gushaka itike, mu gihe abakinnyi n’abatoza bayo basaba abafana kuzitabira umukino ari benshi kugira ngo babatere ingabo mu bitugu.