Amavubi U23 yanyagiriwe mu rugo, asabwa gukora ibidasanzwe muri Cameroun

Patrick Mucyo ·

Amavubi U23 yanyagiriwe mu rugo, asabwa gukora ibidasanzwe muri Cameroun

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, Amavubi U23, yatsinzwe na Cameroun ibitego 3-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, bituma amahirwe yayo yo gukomeza muri aya marushanwa agabanuka.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, aho Amavubi yari afite intego yo kwitwara neza imbere y’abafana bayo, mbere yo kujya gukina umukino wo kwishyura muri Cameroun.

Amavubi yari ayobowe n’umutoza Eric Nshimiyimana yatangiye umukino ahanganye na Cameroun, nubwo mu minota ya mbere abashyitsi bagaragaje imbaraga mu busatirizi, bagashyira igitutu ku bwugarizi bw’u Rwanda.

Mu gice cya mbere, amakipe yombi yagerageje gushaka igitego, ariko ubwugarizi bukomeza kwihagararaho. Amavubi yahuye n’ikibazo cy’imvune ya Shingiro Honoré, wasimbuwe na Ingabire Christian.

Nubwo impande zombi zabonye uburyo bwo gutsinda, igice cya mbere cyarangiye amakipe anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri, Amavubi yagerageje kongera imbaraga mu busatirizi, ndetse ku munota wa 55 umupira watewe n’umwe mu bakinnyi bayo n’umutwe ukubita igiti cy’izamu rya Cameroun.

Icyakora, ku munota wa 64, kapiteni wa Cameroun, Fergani Patrick Edzimbii, yafunguye amazamu nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Maël Fernandez Monyebe, awushyira mu izamu ryari ririnzwe na Iradukunda Moria.

Nyuma yo kwinjizwa icyo gitego, Amavubi yashatse uko yakwishyura. Ku munota wa 74, Sibom Sultan Bobo yabonye uburyo bwiza bwo gutsinda, ariko umunyezamu wa Cameroun akuramo umupira awushyira muri koruneri.

Nyuma yaho gato, myugariro Niyigena Abdoul yashyize umupira mu izamu rya Cameroun, ariko umusifuzi ntiyemera icyo gitego, agaragaza ko habayeho ikosa ryo kubangamira umunyezamu wari wamaze gufata umupira.

Mu gihe Amavubi yari akomeje gushaka igitego cyo kwishyura, Cameroun yabonye icya kabiri ku munota wa 87, gitsinzwe na Rattensi Nko Ghangle, wari winjiye mu kibuga asimbuye.

Mu minota y’inyongera, Fergani Patrick Edzimbii yongeye gutsinda, yuzuza ibitego bibiri muri uyu mukino, ashyiraho agashinguracumu ku ntsinzi ya Cameroun y’ibitego 3-0.

Iyi ntsinzi yahaye Cameroun amahirwe akomeye yo gukomeza mu ijonjora rikurikiyeho, mu gihe Amavubi asabwa kuzitwara neza cyane mu mukino wo kwishyura.

Uwo mukino uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, i Yaoundé muri Cameroun. Amavubi azaba asabwa gutsinda nibura ibitego bitatu kugira ngo agire amahirwe yo gukomeza, mu gihe gutsinda ibitego birenze bitatu atinjijwe byayahesha itike mu minota isanzwe y’umukino.

Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Cameroun izahura n’izaba yasezereye indi hagati ya Madagascar na Afurika y’Epfo, mu ijonjora rya nyuma riteganyijwe muri Werurwe 2027.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza