Amavubi yafashe rutemikirere yerekeza i Bamako, aho ategerejwe n’urugamba rukomeye

Marie Sincere Mushimiyimana ·

Amavubi yafashe rutemikirere yerekeza i Bamako, aho ategerejwe n’urugamba rukomeye

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yahagurutse i Kigali kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, yerekeza i Bamako muri Mali, aho igiye gukina umwe mu mikino ikomeye mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu (CAN) cya 2027.

Ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, abakinnyi n’abagize itsinda ry’abatoza b’Amavubi bari biteguye urugendo rugana muri Mali, aho bazaba bafite inshingano zo kurinda umwanya wa mbere u Rwanda rufite mu Itsinda K.

Mu bari bagize iri tsinda harimo Umutoza Mukuru, Stephen Constantine, wagaragaye afite imizigo ye, yitegura kujyana n’abakinnyi be muri uru rugendo rugiye kubageza ku mukino ushobora kugira uruhare rukomeye mu rugamba rwo gushaka itike ya CAN 2027.

Constantine yatoranyije abakinnyi 24 bagomba kujyana n’Amavubi muri Mali, ari bo Niyongira Patient, Hakizimana Adolphe, Ntwari Fiacre, Mutsinzi Ange, Niyigena Clement, Kavita Phanuel Mabaya, Nkulikiyimana Nganji Darryl, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Mickels Jacques Leroy, Niyomugabo Claude, Uwumukiza Obed, Kwizera Jojea, Ruboneka Jean Bosco na Byiringiro Jean Gilbert.

Iyi kipe irimo kandi na Mugisha Gilbert, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Hamis Hakim, Iradukunda Elie Tatou, Nshuti Innocent, Biramahire Abeddy, Mickels Joy Lance na Mickels Joy Slayd.Ni urugendo Amavubi akoze mu gihe afite icyizere cyubakiye ku musaruro mwiza amaze iminsi agaragaza, cyane cyane mu mikino ibiri ibanza y’aya majonjora, yose yatsinze, ibintu byatumye afata umwanya wa mbere mu itsinda arimo.

U Rwanda rwatangiye aya majonjora rutsindira Liberia i Kigali ibitego 3-1, mbere yo kujya muri Cap-Vert rugatsindira ikipe y’icyo gihugu iwayo ibitego 2-1. Izi ntsinzi zombi zatumye Amavubi agira amanota atandatu kuri atandatu yari ashoboka, atangira urugendo rwo gushaka itike ya CAN 2027 yitwara neza.

Gusa nubwo Amavubi ari ku mwanya wa mbere, agiye guhura n’ikipe ya Mali na yo ifite amanota atandatu, nyuma yo gutsinda Cap-Vert ibitego 3-1 na Liberia igitego 1-0.

Ibi bituma umukino uzahuza amakipe yombi urushaho kugira uburemere, kuko ushobora gutandukanya amakipe kugeza ubu anganya amanota kandi akaba atarigeze atsindwa muri aya majonjora.

Umutoza Stephen Constantine agiye muri Mali afite inshingano zo gukomeza kubaka ku musaruro ikipe ye yagezeho mu mikino ibanza, by’umwihariko gushaka uko yakwitwara neza imbere y’ikipe izaba ikinira ku kibuga cyayo.

Muri uru rugendo, Amavubi azaba ahanganye n’ikipe ifite abakinnyi bakina mu makipe atandukanye akomeye yo ku Mugabane w’u Burayi, barimo Amadou Haïdara, Aliou Dieng, Hamari Traoré na Lassine Sinayoko, bose bari mu bo Mali yitabaje muri iyi mikino.

Umukino uzahuza Mali n’u Rwanda uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, kuri Stade du 26 Mars i Bamako, guhera saa tatu z’ijoro ku isaha y’i Kigali.

Amavubi azaba afite amahirwe yo kurushaho gushimangira umwanya wa mbere mu gihe yatsinda uyu mukino, mu gihe Mali na yo izaba ishaka gukoresha amahirwe yo gukinira imbere y’abafana bayo kugira ngo iyobore itsinda.

Nyuma y’uyu mukino, amakipe yombi azongera guhura ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, kuri Stade Amahoro i Kigali, mu mukino wa kane w’amajonjora uzaba ari uw’ingenzi ku mpande zombi.

Iyi mikino ibiri yikurikiranya izasiga Amavubi amaze gukina imikino ine muri itandatu ateganyirijwe mu itsinda, bityo umusaruro azayikuramo ukazagira uruhare rukomeye mu cyizere cyo kubona itike yo gukina CAN 2027.

U Rwanda rurashaka kongera kwitabira Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu nyuma y’igihe kirekire rudahari, kuko ruheruka gukina iri rushanwa mu 2004, ubwo ryaberaga muri Tunisia.

Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu cya 2027 kizabera mu bihugu bitatu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, ari byo Kenya, Uganda na Tanzania.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza