Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo kwisobanura na Mali

Eric Niyongira na Olga Patience Muco ·

Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo kwisobanura na Mali

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yakoze imyitozo ya nyuma ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, yitegura kwakira Mali mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Abasore batozwa na Stephen Constantine barashaka kwihimura kuri Mali yabatsindiye i Bamako ibitego 3-2 ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, mu mukino u Rwanda rwagiye ruyobora inshuro ebyiri, rubifashijwemo n’ibitego bya Jojea Kwizera na Phanuel Kavita.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabanjirije uyu mukino, Constantine yavuze ko abakinnyi be biteguye neza kandi ko bakuye amasomo ku makosa bakoze mu mukino ubanza.

Kugeza ubu, Mali iyoboye Itsinda K n’amanota icyenda, ikurikiwe n’u Rwanda rufite atandatu, Cap-Vert ifite atatu na Liberia itarabona inota na rimwe.

Gutsinda Mali byatuma Amavubi anganya na yo amanota icyenda, mu gihe haba hasigaye imikino ibiri yo mu matsinda iteganyijwe muri Werurwe 2027.

Amakipe abiri azasoza ari aya mbere muri iri tsinda azabona itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika kizabera muri Kenya, Uganda na Tanzania mu 2027. U Rwanda ruheruka kwitabira iri rushanwa mu 2004.

Umukino w’Amavubi na Mali uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, saa tatu z’ijoro kuri Stade Amahoro. FERWAFA yasabye Abanyarwanda kuzawitabira ari benshi, bambaye imyambaro y’umuhondo, kugira ngo bashyigikire ikipe yabo.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza