Amavubi yatangiye imyitozo yitegura Liberia mu rugendo rwa AFCON 2027

Eric Niyongira ·

Amavubi yatangiye imyitozo yitegura Liberia mu rugendo rwa AFCON 2027

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatangiye umwiherero wo kwitegura umukino izakiramo Liberia mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.

Abakinnyi b’Amavubi bahamagawe batangiye umwiherero ku wa 16 Nzeri 2026, aho abakinira imbere mu gihugu ari bo babanje kuwitabira. FERWAFA yatangaje ko Amavubi azakora imyitozo ari kumwe n’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23 kugeza ku wa 21 Nzeri, mbere y’uko buri kipe ikomeza imyiteguro yayo ukwawo.

Amavubi azatangira urugendo rwo gushaka itike ya AFCON 2027 yakira Liberia ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, saa 18:00 kuri Stade Amahoro i Remera. Ni umukino wa mbere w’u Rwanda mu Itsinda K ririmo kandi Mali na Cape Verde.

Nyuma y’umukino wa Liberia, Amavubi azahita yerekeza i Praia muri Cape Verde, aho azakina umukino wa kabiri w’iri tsinda ku wa 29 Nzeri 2026.

U Rwanda rwinjiye muri uru rugendo rufite intego yo kongera kugera mu gikombe gikomeye kurusha ibindi ku mugabane wa Afurika, nyuma y’imyaka myinshi rutagaragara muri iri rushanwa. Amavubi aheruka gukina Igikombe cya Afurika mu 2004.

Mu bakinnyi bahamagawe kwitegura iyi mikino harimo rutahizamu Joy-Lance Mickels wa Sabah FK yo muri Azerbaijan. Mickels aherutse gukora amateka ubwo yabaga Umunyarwanda wa mbere ukinnye mu cyiciro nyirizina cya UEFA Champions League, ubwo Sabah FK yakinaga na Manchester United kuri Old Trafford ku wa 10 Nzeri 2026, umukino warangiye Manchester United itsinze ibitego 4-0.

Ku rundi ruhande, ibiciro by’amatike yo kureba umukino w’Amavubi na Liberia byamaze gushyirwa ahagaragara. Itike ya Lower Bowl ni 2,000 Frw, VIP ni 20,000 Frw, VVIP ni 50,000 Frw, Exec Seat ni 100,000 Frw, naho Sky Box ikaba 1,000,000 Frw.

Uyu mukino ni wo uzafungura urugendo rw’Amavubi muri iri jonjora, mbere y’indi mikino yo mu Itsinda K izakomeza mu mezi akurikiraho.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza