Antino Jackson Jr. watwaranye BAL na RSSB Tigers agiye gufasha ikipe yo muri Libya

Marie Sincere Mushimiyimana na Bruno I. Bagambiki ·

Antino Jackson Jr. watwaranye BAL na RSSB Tigers agiye gufasha ikipe yo muri Libya

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball, Antino Jackson Jr., watwaranye igikombe cya Basketball Africa League (BAL) na RSSB Tigers mu 2026, agiye gufasha Al-Ittihad yo muri Libya mu rugamba rwo gushaka itike yo gukina BAL 2027.

Al-Ittihad yatangaje ko yongeye uyu mukinnyi w’imyaka 30 mu bakinnyi bayo, imugaragaza nk’umunyamahanga wa gatanu yinjije mu ikipe, mu gihe yitegura icyiciro cya Elite 16 cy’imikino ya Road to BAL 2027.

Mu butumwa iyi kipe yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram ku Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2026, yahaye ikaze Jackson Jr., imugaragaza nk’umukinnyi ufite ubushobozi bwo kuyobora umukino, kurema uburyo bwo gutsinda no gufasha bagenzi be.

Icyakora, Al-Ittihad ntiyatangaje igihe amasezerano yagiranye na Jackson Jr. azamara, cyangwa niba azayikinira muri Road to BAL gusa. Nta makuru aratangazwa kandi yemeza ko yatandukanye burundu na RSSB Tigers.

Iyi kipe yo muri Libya iri mu makipe umunani azahatanira imyanya ibiri yo gukina BAL 2027, mu cyiciro cya Elite 16 giteganyijwe kubera i Abidjan muri Côte d’Ivoire, kuva ku wa 10 kugeza ku wa 15 Ugushyingo 2026.

Al-Ittihad yabonye itike y’iki cyiciro nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’amatsinda yabereye i Tripoli muri Libya, aho yatsinze imikino yayo yose uko ari itatu.

Mu mukino wa nyuma w’itsinda A wabaye ku wa 23 Ukwakira 2026, Al-Ittihad yatsinze Stade Malien yo muri Mali amanota 74 kuri 67, isoza iri ku mwanya wa mbere mu itsinda ryayo.

Jackson Jr. agiye gufasha iyi kipe nyuma y’umwaka w’imikino wamuhiriye muri RSSB Tigers, aho yari kapiteni wayo ubwo yegukanaga igikombe cya BAL ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.

RSSB Tigers yegukanye icyo gikombe ku wa 31 Gicurasi 2026, itsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 90 kuri 88, mu mukino wa nyuma wabereye muri BK Arena i Kigali.

Mu mikino y’iryo rushanwa, Jackson Jr. yagaragaje uruhare rukomeye mu mikinire ya Tigers, by’umwihariko mu mukino batsinzemo Petro de Luanda amanota 82 kuri 78 ku wa 29 Werurwe 2026, ubwo yatsindaga amanota atatu y’ingenzi mu masegonda ya nyuma.

Nyuma yo kwegukana BAL, uyu mukinnyi yakomeje gukinira RSSB Tigers, anayibera kapiteni mu mikino ya FIBA Intercontinental Cup yabereye i Beijing mu Bushinwa muri Nzeri 2026.

Muri iyo mikino ine, Jackson Jr. yatsindaga impuzandengo y’amanota 9,3, agatanga imipira itanu ivamo amanota ndetse agafata imipira 3,8 muri buri mukino.

Antino Jackson Jr. watwaranye BAL na RSSB Tigers agiye gufasha ikipe yo muri Libya

Jackson Jr. wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 31 Mutarama 1996, afite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’Amerika. Yakinye kandi mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya Basketball cya 2025.

Al-Ittihad agiye gufasha ni ikipe ibarizwa mu Mujyi wa Tripoli, ikaba ishaka kubona itike yo gukina BAL 2027. Kugera mu cyiciro cya Elite 16 ni intambwe ikomeye kuri iyi kipe, ariko izasabwa kurangiza mu makipe abiri ya mbere muri iki cyiciro kugira ngo igere mu mikino ya BAL y’umwaka utaha.

Hari amakuru mu minsi ishize yavugaga ko Antino azakomereza muri APR BBC

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza