APR FC yatsindiwe na Zamalek i Kigali, isigara yiringiye igitangaza cyo mu Misiri

Ibanze ·

APR FC yatsindiwe na Zamalek i Kigali, isigara yiringiye igitangaza cyo mu Misiri

APR FC yatsindiwe na Zamalek SC igitego 1-0 kuri Stade Amahoro, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League. Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda irasabwa kwitwara neza mu mukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa 24 Ukwakira 2026 mu Misiri, kugira ngo ikomeze guhatanira kugera mu matsinda.

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda yari yizeye gukura intsinzi imbere y’abafana bayo, ariko igitego yatsinzwe ku munota wa 89 na Nasser Mansy cyatumye ijya mu mukino wo kwishyura ifite igitutu cyo gukuramo ikinyuranyo cy’igitego kimwe.

APR FC yatangiye umukino isatira izamu rya Zamalek, irema uburyo bwinshi bwashoboraga kuyihesha intsinzi, ariko ba rutahizamu bayo bananirwa kububyaza umusaruro.

Mu gice cya mbere, Memel Dao yagerageje amashoti akomeye, mu gihe William Togui na we yateye umupira wanyuze hejuru y’izamu. Ishimwe Christian na we yateye coup franc ikomeye yakozweho n’umunyezamu Mahdy Mohamed Soliman, ikubita umutambiko w’izamu mbere yo kujya muri koruneri.

Mu gice cya kabiri, APR FC yakomeje gushaka igitego, ndetse ku munota wa 53 Djibril Ouattara ashyira umupira mu izamu, ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko yari yaraririye.

Ku munota wa 80, William Togui yabonye uburyo bukomeye ubwo yahabwaga umupira na Ishimwe Christian, ariko awutera hejuru y’izamu kandi yari ahagaze ahantu heza ho gutsindira.

Ibyo byaje kuyiviramo igihombo ku munota wa 89, ubwo Nasser Mansy, wari winjiye mu kibuga asimbuye, yatsindiraga Zamalek igitego rukumbi cy’umukino.

Urugamba APR FC igiye kurwanira mu Misiri ntiruzaba rworoshye, urebye amateka yayo mu mikino iheruka gukinira muri icyo gihugu.

Mu 2015, iyi kipe yatsindiwe na Al Ahly ibitego 2-0. Mu 2023, yatsinzwe na Pyramids FC ibitego 6-1, mu gihe mu 2024 yongeye gutsindwa n’iyi kipe ibitego 3-1.

Mu 2025, APR FC yongeye guhura na Pyramids mu Misiri, itsindwa ibitego 3-0.

Ibi bisubizo bigaragaza ko APR FC yakunze kugorwa n’imikino yo mu Misiri, ariko ntibivuze ko idashobora guhindura amateka mu mukino utaha.

APR FC ifite urwibutso rwiza rwo kuba yarigeze gusezerera Zamalek mu 2004, ubwo yayitsindiraga i Kigali ibitego 4-1, nyuma y’uko umukino ubanza wari warangiye itsinzwe ibitego 3-2.

Gusa kuri iyi nshuro, APR FC izaba isabwa gushakira intsinzi hanze y’u Rwanda, ibintu biyisaba kurushaho gukoresha neza amahirwe y’ibitego no kwirinda amakosa y’ubwugarizi.

Ni iki APR FC isabwa mu mukino wo kwishyura?

Mu mukino uteganyijwe ku wa 24 Ukwakira 2026, APR FC iramutse itsinze Zamalek igitego 1-0, amakipe yombi yazitabaza penaliti kugira ngo hamenyekane ikomeza mu matsinda.

Gutsinda ibitego 2-1 na byo byahesha APR FC itike, kuko yaba yinjije ibitego byinshi hanze kurusha Zamalek. Intsinzi y’ikinyuranyo cy’ibitego bibiri cyangwa birenze na yo yayihesha itike nta kindi gisabwe.

Ku ruhande rwa Zamalek, kunganya cyangwa kongera gutsinda byayihesha itike yo gukomeza mu matsinda.

APR FC izaba ifite amahirwe yo kwerekana ko ishobora guhindura amateka yayo mu Misiri, ariko izasabwa kwirinda amakosa yayibujije gutsinda mu mukino ubanza.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza