Kwesurana hagati ya Rayon Sports na APR FC byatangiriye ku mbuga nkoranyambaga

Hasigaye iminsi 11 ngo Rayon Sports na APR FC zihurire kuri Stade Amahoro, ariko guhangana hagati y’aya makipe yombi byamaze gutangirira ku mbuga nkoranyambaga, aho buri ruhande ruri gukoresha ubutumwa n’amafoto agamije kwereka mukeba ko rwiteguye kumutsinda mu mukino w’ishiraniro w’umunsi wa cyenda wa BK Pro League.
Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, usanzwe uri mu ikurura abafana benshi mu Rwanda, bitewe n’amateka yo guhangana hagati y’aya makipe, umubare munini w’abafana bayo ndetse n’ishyaka rigaragara haba mu kibuga no hanze yacyo.
Kuri iyi nshuro, Rayon Sports ni yo yabanje gutanga ubutumwa bugaragaza ko yiteguye guhangana na mukeba wayo, igira iti “IMPAKA ZICIKE!!!!!”, ibuherekeza ifoto y’umukinnyi wambaye umwambaro wayo areba Stade Amahoro, ariko atambuka hejuru y’umukingo wihishemo icyana cy’intare.
Ubu butumwa bwatangajwe ku wa 7 Ugushyingo 2026, bunaherekejwe n’itariki, isaha n’aho umukino uzabera, mu rwego rwo guteguza abafana b’iyi kipe kuzitabira uyu mukino.
APR FC ntiyatinze gusubiza mukeba wayo, na yo ikoresheje ifoto y’intare n’ubutumwa bugira buti “NTA MPAKA. TURI INZOZI MBI ZABO.” Kuri iyi foto, noneho ijanja ry’intare rigaragazwa ryakandagiye cya cyapa nteguza cya Rayon Sports.
Yongeyeho amagambo y’Icyongereza agira ati “LIONS, REMIND’EM WHO ARE THE KING OF DERBY”, asobanura ko abakinnyi bayo bagomba kwereka abo bahanganye ko ari bo bamaze igihe bigaragaza muri iyi mikino y’ishiraniro.
Ibi bigaragaza uko amakipe yombi yatangiye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gushyushya umukino, aho buri ruhande rushaka kwigarurira icyizere cy’abafana barwo mbere y’uko abakinnyi bahurira mu kibuga.
Ni uburyo bwo guhangana bumaze kumenyerwa hagati ya Rayon Sports na APR FC, aho amafoto, ubutumwa burimo ubusererezi n’amagambo yo kwiyemera biba bimwe mu bigize imyiteguro y’umukino.
Wasiri yagiye i Shyorongi ‘gutata’ amayeri ya APR FC
Mu gihe Rayon Sports na APR FC zikomeje guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga, Uwizeyimana Sylvestre uzwi nka Wasiri, umwe mu bafana ba Rayon Sports bazwi cyane akaba n’umuvugizi wayo, na we yinjiye muri uru rugamba akoresheje amashusho arimo urwenya no gushyushya umukino.
Mu mashusho aheruka gushyira ku mbuga nkoranyambaga, Wasiri yagaragaje ko yagiye mu gace ka Shyorongi, hafi y’aho APR FC isanzwe ikorera imyitozo n’umwiherero, avuga ko yahisemo kuhakambika mbere y’uko amakipe yombi ahura, kugira ngo abashe kumenya amayeri yose mukeba wabo ari gutegura.
Muri ayo mashusho, Wasiri yumvikanisha ko adashaka ko APR FC izagira amayeri izana mu kibuga Rayon Sports itayazi, bityo akaba yiyemeje kuguma hafi y’aho iyi kipe yitegurira umukino, mu rwego rwo kumenya uko izaba yateguye guhangana na mukeba wayo.
Mu yandi mashusho, Wasiri yagarutse ku nzozi yarose, avuga ko yabonye Rayon Sports inyagira APR FC mu buryo bukomeye. Yabivuze mu buryo bwo kwishongora kuri mukeba, agaragaza icyizere cyo kubona ikipe akunda itsinda umukino uzahuza izi mpande zombi.
Wasiri asanzwe azwiho gukoresha urwenya n’amagambo yo kwishongora kuri APR FC, cyane cyane mbere y’imikino ihuza aya makipe. Mu bihe bitandukanye, yagiye ahangana mu magambo na Janguani, umwe mu bafana bakomeye ba APR FC akanaba umuvugizi wayo, nubwo bombi bahamya ko basanzwe bafitanye umubano mwiza hanze y’ikibuga.
Uretse Wasiri, imbuga zikurikirana Rayon Sports, zirimo Rayon Sports Plus, na zo zikomeje kugira uruhare mu gushyushya abafana mbere y’uyu mukino.
APR FC irashaka gukomeza agahigo, Rayon Sports ikeneye kuyihagarika
Nubwo amakipe yombi akomeje kugaragaza icyizere mbere y’umukino uzayahuza, imibare y’imikino iheruka yerekana ko APR FC ari yo yitwaye neza kurusha Rayon Sports. Mu mikino itandatu iheruka guhuza aya makipe mu marushanwa atandukanye, APR FC yatsinze itatu mu minota isanzwe, indi itatu irangira amakipe anganyije, nubwo umwe muri yo APR FC yaje kuwutsinda kuri penaliti.
Ku wa 23 Gicurasi 2026, aya makipe yahuriye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, anganya igitego 1-1 mbere y’uko APR FC yegukana icyo gikombe itsinze penaliti 4-2. Mbere yaho, ku wa 2 Gicurasi 2026, yari yanganyije igitego 1-1 muri shampiyona, aho Asman Ndikumana yatsindiye Rayon Sports, Cheikh Djibril Ouattara akishyurira APR FC.
Ku wa 10 Mutarama 2026, APR FC yari yatsinze Rayon Sports ibitego 4-1 yegukana FERWAFA Super Cup, nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-0 ku wa 8 Ugushyingo 2025 muri shampiyona. APR FC yari yaranayitsinze ibitego 2-0 ku wa 4 Gicurasi 2025 mu Gikombe cy’Amahoro, mu gihe umukino wa shampiyona wabaye ku wa 9 Werurwe 2025 wari warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Mu mikino ya shampiyona aheruka gukina, Rayon Sports yanganyije na Al Hilal SC igitego 1-1 ku wa 4 Ugushyingo 2026, nyuma yo kwishyurirwa igitego na Muhoza Daniel mu minota ya nyuma, bituma igira amanota umunani mu mikino itanu. APR FC na yo yanganyije na Gasogi United igitego 1-1 ku wa 3 Ugushyingo 2026, aho Hakim Kiwanuka yayitsindiye igitego cyo kwishyura. Icyo gihe yari ifite amanota arindwi mu mikino itatu, ikaba yari igifite ibirarane byatewe n’uko yari ihagarariye u Rwanda mu marushanwa Nyafurika.
Umukino uzahuza aya makipe ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, kuri Stade Amahoro, uzaba ari uw’umunsi wa cyenda wa BK Pro League, aho Rayon Sports izaba yakiriye APR FC guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba, nk’uko yabitangaje. Uretse guhatanira amanota atatu, Rayon Sports izaba ishaka kurangiza igihe imaze idatsinda mukeba wayo, mu gihe APR FC izaba ishaka gukomeza agahigo k’umusaruro mwiza imaze igihe igira imbere yayo.
APR F.C. yatangiye imyitozo yitegura Rayon Sports