CAF yisubiyeho: Igikombe cya Afurika kigiye kongera gukinwa buri myaka ibiri

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yafashe icyemezo cy’uko Igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizongera kujya gikinwa buri myaka ibiri, isubiraho gahunda yari yarashyizweho yo kujya kigikinwa buri myaka ine.
Iki cyemezo cyafashwe ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, na Komite Nyobozi ya CAF, aho abanyamuryango bayo bose bacyemeje bashyize hamwe.
Ni impinduka zibaye nyuma y’uko CAF yari yatangaje mu Ukuboza 2025 ko Igikombe cya Afurika kizajya gikinwa buri myaka ine, mu rwego rwo gushyiraho irindi rushanwa rishya ry’ibihugu bya Afurika ryiswe Africa Nations League.
Iryo rushanwa ryari riteganyijwe kujya rikinwa buri myaka ibiri, ariko CAF yasanze rizakenera imyaka myinshi kugira ngo ritangire kwinjiza amafaranga ahagije yo gushyigikira amarushanwa yayo.
Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe, yavuze ko icyemezo cyo gusubira kuri gahunda y’imyaka ibiri cyafashwe hagamijwe kurengera inyungu z’umupira w’amaguru wa Afurika.
Yagize ati: “Icyemezo cya Komite Nyobozi ya CAF cy’uko Igikombe cya Afurika kigomba kujya gikinwa buri myaka ibiri cyashingiye ku guteza imbere, kurengera no gushyigikira inyungu z’umupira w’amaguru wa Afurika n’iz’amashyirahamwe 54 agize CAF, ndetse n’inyungu z’abakinnyi b’Abanyafurika bakina mu makipe yo hanze ya Afurika.”
Iki cyemezo cyari cyaranagarutsweho mu nama yiga ku ngamba za CAF yabereye muri Cabo Verde, kuva ku wa Gatatu, tariki ya 7 Ukwakira kugeza ku wa Gatanu, tariki ya 9 Ukwakira 2026, ubwo Motsepe yavugaga ko Komite Nyobozi izongera gusuzuma gahunda yo gukina iri rushanwa buri myaka ine.
CAF yatangaje ko Igikombe cya Afurika gitaha kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda mu 2027, hagakurikiraho irushanwa rya 2028, irya 2031 n’irya 2033.
Motsepe yagize ati: “Igikombe cya Afurika gitaha kizaba mu 2027 muri Kenya, Tanzania na Uganda, kandi mfite icyizere ko kizagenda neza cyane. Amarushanwa azakurikiraho azaba mu 2028, 2031 na 2033.”
Irushanwa rya 2027 riteganyijwe gutangira ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Kamena 2027, rigasozwa ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Nyakanga 2027.
Nta Gikombe cya Afurika kizakinwa mu 2030, kuko ari umwaka uteganyijwemo Igikombe cy’Isi cya FIFA, kandi amarushanwa ya nyuma y’impuzamashyirahamwe z’umupira w’amaguru akaba atemerewe kuba muri uwo mwaka.
Sadio Mané yakira igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu Gikombe cya Afurika cya 2021, iruhande rwe hari igikombe cy’irushanwa.
Mbere y’izi mpinduka, CAF yari yatangiye kwakira ubusabe bw’ibihugu byifuza kwakira Igikombe cya Afurika cya 2028, 2032 na 2036, muri Nyakanga 2026.
Motsepe yashimangiye ko icyemezo gishya kigamije guteza imbere umupira w’amaguru kuri uyu mugabane.
Yagize ati: “Icyemezo cya Komite Nyobozi ya CAF gifitiye akamaro umupira w’amaguru wa Afurika n’amashyirahamwe 54 agize CAF, kandi kizanagira uruhare rukomeye mu iterambere n’izamuka ry’umupira w’amaguru muri Afurika.”
Abaperezida ba CAF na FIFA banyura mu kibuga baherekejwe n’abashinzwe umutekano, mu Gikombe cya Afurika cya 2021.
Kapiteni wa Sénégal, Coulibaly, ateruye Igikombe cya Afurika cya 2021 ari kumwe n’abayobozi, nyuma y’uko ikipe ye yegukanye irushanwa.