“Twaje hano gushaka amanota” - Umutoza Constantine w’Amavubi muri Mali

Marie Sincere Mushimiyimana ·

Stephen Constantine na Djihad Bizimana mu kiganiro n’abanyamakuru i Bamako

Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, yatangaje ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagiye i Bamako gushaka amanota, nubwo yiteze ko guhangana na Mali bitaza koroha. Kapiteni Djihad Bizimana na we yagaragaje ko Amavubi afitiye icyizere umukino, ashingiye ku buryo yitwaye mu mikino ibiri ibanza.

Babivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Bamako ku wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026. Amavubi arakina na Mali ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo, saa tatu z’ijoro (21:00) ku isaha ya Kigali, kuri Stade du 26 Mars. Ni umukino w’umunsi wa gatatu w’itsinda K mu gushaka itike ya CAN 2027, izabera muri Kenya, Tanzania na Uganda. Mali n’u Rwanda binganya amanota atandatu nyuma y’imikino ibiri, mu itsinda ririmo na Cap-Vert na Liberia.

Constantine yabanje gushimangira ko azi neza ubushobozi bw’ikipe bazahura, by’umwihariko abakinnyi bayo.

Yagize ati: “Nubaha cyane Mali, uburyo ikina umupira w’amaguru n’uburyo igerageza kuwukina. Ku bwanjye, ifite abakinnyi bo ku rwego rwo hejuru cyane.”

Yakomeje asobanura ko gukinira i Bamako ari ikizamini gikomeye, ariko ko yizeye imyitwarire n’ubufatanye bw’abakinnyi be.

Yagize ati: “Gukinira na Mali hano muri Mali ntibyorohera ikipe iyo ari yo yose. Ariko dufite ubufatanye buhebuje mu ikipe n’imyitwarire myiza cyane. Dukina umupira urimo disipuline. Twaje hano gushaka amanota.”

Nubwo afite icyizere, Constantine ntiyiteze ko imikino ibiri izahuza aya makipe izaba yoroshye. Yavuze ko Amavubi azaharanira kwitwara neza mu minota yose y’umukino.

Yagize ati: “Ntekereza rero ko imikino yombi izagorana, uwo mu rugo n’uwo hanze. Ariko tuzarwana. Tuzarwana mu minota 90 n’iy’inyongera.”

Yagarutse by’umwihariko ku ntangiriro z’umukino, avuga ko ari ho Mali ishobora gushyira igitutu gikomeye ku Mavubi.

Yagize ati: “Ntekereza ko iminota 15 kugeza kuri 20 ya mbere izatugora cyane. Twiteze ko Mali izasatira, kandi nzi neza ko izabikora. Nizera ko nitubasha kuyihagarika, igitutu kizajya kuri yo. Ariko umukino umara iminota 90, si 20, bityo tugomba gukomeza kwitwararika mu minota 90 n’iy’inyongera.”

Kapiteni Djihad Bizimana na we yavuze ko yubaha Mali, ariko yibutsa ko amanota Amavubi amaze kubona afite icyo agaragaza.

Yagize ati: “Mali ni ikipe nziza… tuzi ko umukino utazoroha, ariko… dufite amanota atandatu, kandi ntitwayabonye gutyo gusa.”

Bizimana yongeyeho ko, nk’uko umutoza yabigarutseho, biteze ko Mali izagerageza kubona igitego hakiri kare. Yavuze ko bazakina bitonze kugira ngo bihanganire igitutu cyo mu minota ya mbere, kandi ko yizeye ko bazagira icyo bakura i Bamako.

Amakipe abiri ya mbere muri iri tsinda ni yo azabona itike ya CAN 2027. Nyuma y’uyu mukino, Amavubi na Mali bizongera guhura ku wa 17 Ugushyingo 2026 kuri Stade Amahoro i Kigali.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza