Constantine w'Amavubi yarahiriye guhangana na Liberia

Eric Niyongira ·

Constantine w'Amavubi yarahiriye guhangana na Liberia

Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine yavuze ko kuri ubu ikintu cya mbere yibandaho ari ugutsinda Liberia mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (AFCON) 2027.

Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine yavuze ko nubwo ikipe y'igihugu izakurikizaho gukina na Cape Verde ndetse na Mali mu Gushyingo kuri ubu hakiri kare, ikipe ye itatekereza kuri ayo makipe.

Constantine yasabye abafana n'abakunzi b'ikipe y'igihugu, Amavubi muri rusange kwitabira gushyigikira abasore be ubwo bazaba bacakirana n'ikipe y'Igihugu ya Liberia.

Yagize ati:

"Mugomba kuza kudushyigikira kuko turabakeneye. Ntidushobora kubigeraho tutabafite."

Yasabye abafana kuzuza Amahoro Stadium kugira ngo Liberia yumve ko itari gukina n’abakinnyi 11 gusa, ahubwo ko iri gukina n’Abanyarwanda miliyoni 14.

Constantine yongeye kuba umutoza w’Amavubi muri Werurwe nyuma yo kuba yarigeze kuyatoza mu 2015. Agarutse yavuze ko afite akazi katarangiye agomba kurangiza bivuze ko afite ibyo atarangije kugeraho mu Rwanda kandi ashaka kubisohoza.

Muri iki kiganiro yagiranye na RBA, Umutoza w'Amavubi yavuze ko buri wese wifuza guhagararira u Rwanda ahawe ikaze ariko agomba kubanza kwerekana ko abikwiye.

Yagize ati:

“Umuryango w’Amavubi ntawe ufunzeho, ariko ushaka kuyinjiramo agomba gukomanga.”

Mu gihe kandi uyu mukino ubura iminsi ine ngo ube, rutahizamu Joy-Lance Michels ndetse na myugariro Mutsinzi Ange bashimangiye ko biteguye kubona itike y'Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda, bizeza abafana itsinzi ku mukino wa mbere bazakinamo na Liberia kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri, saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

‎Aba basore bakina muri Shampiyona y'Icyiciro cya mbere mu gihugu cya Azerbaijan mu makipe ya Sabah FK kuri Lance Mickels ndetse na Zira FK kuri Ange Mutsinzi, batangaje ibi nyuma yo kugera mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, aho basanze abandi mu mwiherero wo kwitegura imikino ibiri Amavubi afite muri iyi Nzeri.

Ange Mutsinzi yasanze abandi mu mwiherero

Joy Lance Mickels ubwo yageraga mu mwiherero

Nshuti Innocent na we yageze aho abandi bari

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza