Cristiano Ronaldo Júnior yakiniye Portugal U17 bwa mbere, nyuma y’isezera rya se

Cristiano Ronaldo Júnior, umuhungu w’imfura wa Cristiano Ronaldo, yakiniye ikipe y’igihugu ya Portugal y’abatarengeje imyaka 17 bwa mbere, mu mukino yatsinzemo Andorra ibitego 4-0. Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe se atangaje ko asezeye mu ikipe y’igihugu ya Portugal, yari amaze imyaka 23 akinira.
Uyu mukino wabaye ku wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026, kuri Cidade do Futebol i Lisbonne, mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’u Burayi cy’abatarengeje imyaka 17 kizaba mu 2027, aho Portugal iri mu itsinda rya gatandatu.
Cristiano Ronaldo Júnior, uzwi cyane ku izina rya Cristianinho, yinjiye mu kibuga ku munota wa 73 asimbuye mugenzi we, ubwo Portugal yari yamaze gutsinda ibitego bine.
Uyu musore w’imyaka 16, ukinira amakipe y’abato ya Al Nassr muri Arabie Saoudite, yari yambaye umwambaro ufite nimero 18.
Mu minota ya nyuma y’umukino, Cristiano Júnior yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cye cya mbere muri Portugal U17, ubwo yateraga umupira n’umutwe, ariko ukanyura hanze gato y’izamu rya Andorra.
Iyo uwo mupira ujya mu izamu, yari kuba atsinze igitego cya gatanu cya Portugal muri uyu mukino.
Ibitego bine bya Portugal byatsinzwe na Diego Farinha, wafunguye amazamu ku munota wa 20, akongeramo icya kabiri ku munota wa 65.
Kauã Miranda yatsinze igitego kuri penaliti ku munota wa 50, mu gihe Rafael Cabral yari yatsinze ikindi ku munota wa 60.
Nubwo wari umukino wa mbere Cristiano Júnior akiniye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, si ubwa mbere yari yambaye umwambaro wa Portugal, kuko yari yarakiniye amakipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 15 n’imyaka 16.
Kwinjira kwe muri Portugal U17 bibaye nyuma y’icyumweru kimwe se, Cristiano Ronaldo, atangaje ko asoje urugendo rwe mu ikipe y’igihugu nkuru, nyuma y’imyaka 23 ayikinira, aho yatsinze ibitego 146 mu mikino 234.
Nyuma y’umunsi wa mbere w’aya majonjora, Portugal na Serbie ziyoboye itsinda rya gatandatu n’amanota atatu kuri buri kipe, nyuma y’uko Serbie na yo itsinze Bulgaria ibitego 3-1.
Portugal izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, ikina na Bulgaria, mbere yo guhura na Serbie ku wa 17 Ugushyingo. Iyo mikino yombi izabera i Lisbonne.
Abakinnyi babanje mu kibuga ba Portugal U17 mbere y’umukino na Andorra
Abakinnyi ba Portugal U17 bishimira kimwe mu bitego bine batsinze Andorra