Cristiano Ronaldo yageneye Messi ubutumwa bwihariye nyuma yo gusezera muri Argentine

Rutahizamu w’Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, yageneye ubutumwa bwihariye Lionel Messi, bari bamaze imyaka myinshi bahanganye mu mupira w’amaguru, amushimira amateka yanditse mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine.
Ronaldo yanditse ubu butumwa ku wa Gatatu, tariki ya 7 Ukwakira 2026, mu bitekerezo by’ubutumwa Messi yari yashyize kuri Instagram, asezera ku bafana n’abandi bamubaye hafi mu myaka 21 yamaze akinira igihugu cye.
Yagize ati:
“Leo, umaze imyaka myinshi ukinira igihugu cyawe, wanditse amateka azahoraho iteka. Nubaha cyane ibyo wagezeho byose uri kumwe na Argentine. Ndaguhobeye.”
Aya magambo ya Ronaldo yaje nyuma y’uko Messi, ufite imyaka 39, akinnye umukino we wa nyuma mu Ikipe y’Igihugu ku wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026.
Muri uwo mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Monumental i Buenos Aires, Argentine yatsinze Bénin ibitego 3-0, Messi atsinda igitego kimwe ndetse anatanga imipira ibiri yavuyemo ibindi bitego.
Uyu mukino witabiriwe n’abafana basaga ibihumbi 85, bari baje gusezera kuri Messi wamaze imyaka irenga 20 ari umwe mu bakinnyi b’ingenzi b’Ikipe y’Igihugu.
Messi yavuze ko yatangiye gukumbura Ikipe y’Igihugu
Mu butumwa bwe bwo gusezera, Messi yavuze ko nubwo azi ko yafashe icyemezo gikwiye, yatangiye gukumbura kwambara umwambaro w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine.
Yagize ati:
“Ejo wari umukino wanjye wa nyuma, kandi namaze gukumbura kwambara umwambaro w’ubururu n’umweru. Nzi ko nafashe icyemezo gikwiye.”
Yakomeje ashimira umuryango we, abakinnyi bakinanye, abatoza ndetse n’amakipe yamufashije mu rugendo rwe, anibuka Diego Maradona wagize uruhare rukomeye mu mateka y’umupira w’amaguru muri Argentine.
Messi yasezeye mu Ikipe y’Igihugu amaze kuyikinira imikino 208, ayitsindira ibitego 126. Mu bikombe bikomeye yayihesheje harimo Igikombe cy’Isi cya 2022 ndetse na Copa América yatwaye mu 2021 no mu 2024.
Cristiano Ronaldo yacyeje Lionel Messi wasoje urugendo rwe mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine
Ihangana ryamaze imyaka myinshi
Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bamaze imyaka myinshi bahatanira kuba umukinnyi mwiza ku Isi, by’umwihariko mu gihe bakinaga muri Real Madrid na FC Barcelona.
Aba bakinnyi bombi begukanye Ballon d’Or 13, Messi afite umunani naho Ronaldo afite eshanu.
Nubwo ihangana ryabo ryatumye abafana bagira impaka nyinshi ku mukinnyi urusha undi ubuhanga, ubutumwa bwa Ronaldo bugaragaza icyubahiro afitiye Messi n’ibyo yagezeho mu mupira w’amaguru.
Lionel Messi yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine ku myaka 39