Gen Mubarakh yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda mu mukino na Zamalek bigeze gusezerera

Aimable Dusabimana ·

Gen Mubarakh yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda mu mukino na Zamalek bigeze gusezerera

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro wungirije wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga, yasabye abakinnyi b’iyi kipe guhesha ibyishimo Abanyarwanda mu mukino bafitanye na Zamalek SC yo mu Misiri, mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 15 Ukwakira 2026, ubwo we n’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Maj Gen Alex Kagame, basuraga APR FC mu myiteguro ya nyuma y’uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu.

Gen Mubarakh yabwiye abakinnyi ko ubuyobozi n’abafana babafitiye ikizere, abasaba gukora ibishoboka byose kugira ngo bazitware neza imbere y’iyi kipe yo mu Misiri.

Yashimangiye ko mu mikino iheruka hari byinshi APR FC yakosoye bikagira uruhare mu musaruro mwiza, bityo ko ikwiye gukomeza uwo murongo.

Yagize ati:

“Mufite byinshi mwakosoye mu mikino yagiye itambuka kandi byatanze umusaruro. Ibyo tubitezeho ejo ni ugushimisha Abanyarwanda aho bari hose kandi na bo biteguye kubatera ingabo mu bitugu.”

Yanijeje abakinnyi ko ubuyobozi buzakomeza kubashyigikira, abibutsa ko hari uburyo basanzwe bashimirwamo iyo bitwaye neza.

Gen Mubarakh yasabye APR FC gusubiramo ibyo yakoreye Les Aigles du Congo

Mu butumwa bwe, Gen Mubarakh yagarutse ku buryo APR FC yasezereye Les Aigles du Congo mu cyiciro kibanza cya CAF Champions League, abibutsa ko bafite ubushobozi bwo kongera kwitwara neza.

Yavuze ko ikizere ubuyobozi bwari bufitiye ikipe mbere yo guhura na Les Aigles du Congo ari na cyo buyifitiye mbere yo guhangana na Zamalek.

Gen Mubarakh yasabye APR FC gusubiramo ibyo yakoreye Les Aigles du Congo, ikabikorera na Zamalek

Yagize ati:

“Twese tubafitiye ikizere nk’icyo twari tubafitiye mbere yo gusezerera iriya kipe mwahuye na yo (Les Aigles du Congo). No kuri uyu mukino twiteguye ko muzitwara neza. Hano hanze buri wese yiteguye kubashyigikira, namwe tubitezeho kubigenza nk’uko byagenze ubushize.”

APR FC yageze muri iri jonjora nyuma yo gusezerera Les Aigles du Congo, ikaba yitezweho kongera kwitwara neza kugira ngo ikomeze urugendo rwayo muri CAF Champions League.

Maj Gen Alex Kagame yabahishuriye ibanga ryatumye batsinda Zamalek mu 2004

Nyuma y’ubutumwa bwa Gen Mubarakh, Maj Gen Alex Kagame, wayoboraga APR FC ubwo yasezereraga Zamalek mu 2004, yahawe umwanya wo kuganiriza abakinnyi ku byafashije iyi kipe kugera kuri iyo ntsinzi.

Maj Gen Kagame yababwiye ko ibanga ry’intsinzi rishingiye ku gushyira hamwe nk’ikipe, gufashanya, guhana ibitekerezo no kumva amabwiriza y’umutoza.

Yagize ati:

“Ntimugire ngo hari ikindi gitanga intsinzi, ni ugushyira hamwe nk’ikipe, ukaba uzi uti aho mugenzi wanjye ananiwe ndamufasha, kandi bitanga umusaruro ugaragara.”

Yakomeje abasaba gushyira imbere ubufatanye, avuga ko buri mukinnyi akwiye kumva ko afite inshingano zo gufasha bagenzi be kugira ngo ikipe igere ku ntsinzi.

Ati:

“Hagati yanyu muganire, muhane ibitekerezo, ahasigaye musenyere umugozi umwe kandi twese tubari inyuma.”

Mu 2004, APR FC yasezereye Zamalek muri CAF Champions League, mu byabaye by’ingenzi mu mateka yayo mu marushanwa nyafurika.

Nyuma y’imyaka 22, aya makipe yongeye guhurira muri iri rushanwa, aho APR FC izakira Zamalek kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2026, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00), kuri Sitade Amahoro i Remera.

Maj Gen Alex Kagame yabahishuriye ibanga ryatumye batsinda Zamalek mu 2004

APR FC yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Zamalek biri bucakirane ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu muri Stade Amahoro

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza