Gicumbi FC yasabwe gukemura byihuse ibibazo bya Stade yayo

Ibanze ·

Umukinnyi wa Gicumbi FC n’uwa Sunrise FC mu mukino wabereye kuri Sitade ya Gicumbi ku wa 1 Ugushyingo 2026

Rwanda Premier League (RPL) yongeye gusaba Gicumbi FC gukemura byihuse ibibazo byagaragaye kuri Sitade ya Gicumbi, bitaba ibyo igashobora gutegekwa kwakira imikino yayo nta bafana cyangwa kuyakirira ku yindi sitade yujuje ibisabwa.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, RPL yavuze ko raporo z’ubugenzuzi n’iz’abayobozi b’imikino zagaragaje ibibazo bine bijyanye n’imiterere y’iyi sitade.

Muri ibyo bibazo harimo ubwiherero bw’abafana butujuje ibisabwa no kuba nta myanya yagenewe kamera zifashishwa mu gutambutsa imikino.

Ibindi bibazo ni imiterere y’aho imyanya y’abanyacyubahiro (VIP) iri, ituma abayicayemo batabasha kureba umukino neza, ndetse no kuba sitade idafite urwambariro rwagenewe abasifuzi.

RPL yatangaje ko mu gihe isuzuma izakora ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rizagaragaza ko ibyo bibazo bitarakemuka kandi ko sitade itujuje ibisabwa kugira ngo ikomeze kwakira imikino mu buryo bukwiye, ku mukino ukurikiraho hazafatwa ibyemezo.

Muri ibyo byemezo harimo kuba Gicumbi FC yategekwa kwakira imikino yayo nta bafana cyangwa igasabwa kuyakirira ku yindi sitade yujuje ibisabwa.

Mu rwego rwo gukomeza kuzamura ireme rya shampiyona y’icyiciro cya mbere, BK Pro League, RPL na FERWAFA byibukije amakipe yose ko afite inshingano zo guharanira ko sitade zakiriraho imikino ziba zujuje ibisabwa n’amabwiriza agenga umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ku rutonde rwa shampiyona rugaragara ku rubuga rwa RPL, Gicumbi FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 13, ikaba irushwa inota rimwe na Marine FC iyoboye urutonde n’amanota 14.

Mu mukino wayo ukurikiyeho wa shampiyona, Gicumbi FC izakira Musanze FC ku Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, saa cyenda z’amanywa.

Ubwo Gicumbi FC iheruka kwakira umukino wa shampiyona kuri Sitade ya Gicumbi, ku wa 1 Ugushyingo 2026, yanganyije na Sunrise FC ubusa ku busa (0-0).

Hagati aho, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, Gicumbi FC irakira Police FC mu mukino wa gicuti uteganyijwe kubera kuri Sitade ya Gicumbi saa cyenda z’amanywa, nk’uko Police FC yabitangaje.

Itangazo Rwanda Premier League yashyize ahagaragara ku wa 14 Ugushyingo 2026

Gicumbi FC (mu mwambaro w’ubururu) mu mukino yatsinzemo Amagaju FC 1-0, ku munsi wa kabiri wa BK Pro League

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza