Golden State Valkyries yanditse amateka, yegukana igikombe cya WNBA nyuma y’imyaka ibiri gusa ishinzwe

Patrick Mucyo ·

Abakinnyi ba Golden State Valkyries bifotoza n’igikombe cya WNBA 2026

Ikipe ya Golden State Valkyries yegukanye igikombe cya Shampiyona ya Basketball y’Abagore muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (WNBA) ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, nyuma yo gutsinda Atlanta Dream amanota 68 kuri 63, iba ikipe ya mbere yinjiye muri iyi shampiyona nyuma y’izari zisanzwe iyegukanye mu mwaka wayo wa kabiri gusa.

Uyu mukino wa karindwi ari na wo wa nyuma mu mikino ya nyuma ya WNBA 2026, wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, muri Chase Center i San Francisco muri Leta ya California.

Golden State Valkyries yatangiye gukina muri WNBA mu 2025, ariko mu mwaka wayo wa kabiri ibasha kwegukana igikombe, ikora amateka atari yarigeze agerwaho n’indi kipe yinjiye muri iyi shampiyona nyuma y’izari zisanzwe.

Uyu mukino waranzwe no guhangana gukomeye, Atlanta Dream isoza igice cya mbere iyoboye n’amanota 30 kuri 24, mbere y’uko Golden State Valkyries yisubiraho mu gice cya kabiri, ikarangiza umukino itsinze amanota 68 kuri 63.

Gabby Williams yabaye umukinnyi w’ingenzi muri iyi ntsinzi, atsinda amanota 30, arimo 28 yatsinze mu gice cya kabiri cy’umukino. Yanaburijemo imipira ine y’abakinnyi bahanganye, afasha ikipe ye kwegukana igikombe.

Williams ni na we wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mikino ya nyuma, nyuma yo kugereranya amanota 19,6 muri buri mukino muri iyo mikino irindwi.

Kiah Stokes na we yagize uruhare rukomeye muri iyi ntsinzi, afata imipira 13 yavuye ku kibaho, mu gihe Veronica Burton yatsinze amanota abiri ya nyuma yatumye ikipe ye ishimangira intsinzi.

Ku ruhande rwa Atlanta Dream, Jordin Canada yatsinze amanota 18, Allisha Gray atsinda 16, naho Angel Reese atsinda amanota umunani, anafata imipira 12 yavuye ku kibaho.

Golden State Valkyries yegukanye iyi mikino ya nyuma itsinze Atlanta Dream imikino ine kuri itatu, mu mikino ya nyuma ya mbere mu mateka ya WNBA yakiniwemo imikino irindwi.

Mbere yo kugera ku mukino wa nyuma, Golden State Valkyries yari yasezereye Dallas Wings ku ntsinzi ebyiri kuri imwe, ikurikizaho Las Vegas Aces yari ifite igikombe giheruka, iyitsinda imikino itatu yose mu mikino ya ½ cy’irangiza.

Iyi ntsinzi yatumye Golden State Valkyries iba ikipe yinjiye muri shampiyona y’umwuga nyuma y’izari zisanzwe yegukanye igikombe mu gihe gito kurusha izindi mu marushanwa akomeye muri Amerika ya Ruguru, kuva mu 1967.

Iki gikombe cyashimishije abakunzi ba Basketball muri San Francisco, ndetse na Golden State Warriors yo muri NBA, yashimiye Golden State Valkyries ku mbuga nkoranyambaga, yishimira amateka mashya yakoze.

Golden State Valkyries itozwa na Natalie Nakase, wari usanzwe ari umutoza wungirije muri Las Vegas Aces, aho yari yarafashije iyo kipe kwegukana ibikombe bya WNBA mu 2022 na 2023.

Ikipe ya Golden State Valkyries yasoje umwaka w’imikino wa 2026 itsinze imikino icyenda mu mikino 13 yakinnye mu cyiciro cya nyuma, ishimangira intambwe ikomeye imaze gutera kuva yashingwa.

Veronica Burton wa Golden State Valkyries ayobora umupira imbere y’umukinnyi wa Atlanta Dream mu mukino wa karindwi

Veronica Burton yasoje uyu mukino afite amanota 10 n’imipira 10 yafashe ivuye ku kibaho

Abakinnyi ba Golden State Valkyries bari ku ntebe y’abasimbura bishimira uko bagenzi babo bitwaye mu kibuga

Gabby Williams, umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mikino ya nyuma, yari afite amarangamutima menshi nyuma yo kwegukana igikombe

Umwe mu bakinnyi ba Golden State Valkyries yishimira intsinzi ubwo umukino wari urangiye

Abakinnyi ba Golden State Valkyries bazamura igikombe cya WNBA muri Chase Center

Umwe mu bakinnyi ba Golden State Valkyries asoma igikombe cya WNBA

Abakinnyi ba Golden State Valkyries bifotoza n’igikombe imbere y’abafana babo

Abakinnyi ba Golden State Valkyries bishimira intsinzi bambaye imipira yanditseho ko ari bo begukanye WNBA 2026

Ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba Golden State Valkyries nyuma yo kwegukana igikombe

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza