Ibihugu bitandatu byabonye itike ya AFCON 2027 bisanze bitatu bizayakira

Bruno I. Bagambiki ·

Ibihugu bitandatu byabonye itike ya AFCON 2027 bisanze bitatu bizayakira

Ibihugu icyenda ni byo bimaze kubona itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu, AFCON, cya 2027, nyuma y’imikino ine ibanza yo gushaka itike.

Ibi bihugu birimo Kenya, Tanzania na Uganda bizakira iri rushanwa, byiyongeraho Maroc, Sénégal, Mali, Burkina Faso, Bénin na Cameroun byamaze kwizeza imyanya yabyo binyuze mu mikino yo gushaka itike yarangiye ku wa 17 Ugushyingo 2026.

Sénégal ni cyo gihugu cya mbere cyabonye itike mu mikino y’amajonjora, nyuma yo gutsinda Sudani ibitego 4-1. Maroc na yo yakomeje kwitwara neza itsinda Niger igitego 1-0, ihita igira amanota 12 mu mikino ine.

Burkina Faso yabonye itike itsinze Mauritania ibitego 3-1, intsinzi yanahesheje Bénin amahirwe yo gukomeza. Cameroun yo yabonye itike biturutse ku gutsindwa kwa Repubulika ya Congo na Comores igitego 1-0.

Mali na yo yemeje itike itsinze u Rwanda ibitego 2-0 kuri Stade Amahoro i Kigali, ihita igira amanota 12 mu Itsinda K. Ibi byatumye Amavubi akomeza urugamba rwo gushaka umwanya wa kabiri ushobora kuyahesha itike.

Ibihugu bikomeye mu mupira w’amaguru bigifite urugamba

Mu bihugu bikomeye bitaramenya niba bizitabira iri rushanwa harimo Nigeria na Tunisia. Nigeria yanganyije na Tanzania ubusa ku busa, mu gihe Tunisia yanganyije na Libya igitego 1-1, ibisubizo byatumye urugendo rwo gushaka itike rukomeza gukomera.

Ibihugu bisigaye birimo n’u Rwanda bizahatanira imyanya 15 isigaye mu mikino ibiri ya nyuma y’amajonjora iteganyijwe muri Werurwe 2027.

AFCON 2027 izaba kuva ku wa 19 Kamena kugeza ku wa 17 Nyakanga 2027, ibere muri Kenya, Tanzania na Uganda. Ni ubwa mbere iri rushanwa rizabera mu bihugu bitatu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, rikazitabirwa n’amakipe 24.

Ibihugu bitandatu byabonye itike ya AFCON 2027 bisanze bitatu bizayakira

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza