Ikipe y’igihugu ya Mali yageze i Kigali (Amafoto)

Marie Sincere Mushimiyimana ·

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Mali ubwo bageraga i Kigali, mu ijoro rishyira ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026

Ikipe y’igihugu ya Mali, izwi nka Les Aigles, yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, aho yaje gukina n’Amavubi mu mukino wo kwishyura mu itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 (CAN 2027).

Mu rukerera rwo ku Cyumweru, iyi kipe yatangaje ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Instagram ko yamaze kugera mu Rwanda, igira iti: “Kigali, twahageze.”

Iyi kipe yahagurutse i Bamako ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, nyuma y’umunsi umwe itsinze Amavubi. Mbere yo kugera mu Rwanda, yari yanditse iti: “Twerekeje mu Rwanda!”

Ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, Mali yatsinze u Rwanda ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa gatatu w’itsinda K, wabereye kuri Stade du 26 Mars i Bamako.

Ibitego bya Mali byatsinzwe na Kamory Doumbia, Moussa Yeo na Mamadou Camara, watsinze icya gatatu ku munota wa 84, mu gihe iby’Amavubi byatsinzwe na Kwizera Jojea na Kavita Phanuel.

Nyuma yo gukina imikino itatu, Mali ni yo iyoboye itsinda K n’amanota icyenda, kuko yatsinze imikino yayo yose, mu gihe u Rwanda rufite amanota atandatu.

Aya makipe yombi arahatanira kubona itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika cya 2027. Amakipe azasoza imikino yo mu matsinda ari ku myanya ibiri ya mbere mu itsinda K ni yo azabona iyo tike.

Umukino wo kwishyura uzahuza Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Mali uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, saa tatu z’ijoro ku isaha y’i Kigali, kuri Stade Amahoro.

Abafana bifuza kuzitabira uyu mukino bashobora kugura amatike bakoresheje kode *939*3*2# cyangwa bakayagurira ku rubuga rwa Sportspass.rw.

Bamanuka mu ndege i Kigali

Mali yageze i Kigali

Bahaguruka i Bamako berekeza mu Rwanda

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza