“Impano si zo tubuze, ikibazo ni imyiteguro” – Eric Murangwa ku Mavubi U15

Ibanze ·

Eric Eugène Murangwa

Eric Eugène Murangwa, wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yavuze ko ikibazo cy’umupira w’amaguru mu Rwanda atari ukubura impano, ahubwo ari imyiteguro idahagije, agaruka ku musaruro w’Amavubi y’Abatarengeje imyaka 15 ari mu irushanwa rya FIFA U15 World Cup & Festival ribera muri Azerbaijan.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, Murangwa yagaragaje ko imikino ibiri ya mbere y’aba bana igaragaza isomo rikomeye ku cyakorwa kugira ngo umupira w’u Rwanda utere imbere.

Yagize ati: “Impano si zo tubuze, ikibazo ni imyiteguro.”

Murangwa yavuze ko kuba Amavubi U15 yaratsinzwe na Côte d’Ivoire ibitego 5-0 mu mukino wa mbere, hanyuma agatsinda Vanuatu ibitego 6-0 mu mukino wakurikiyeho, bigaragaza ko aba bana bafite ubushobozi bwo guhangana n’abandi, ariko ko hakenewe kubategura bihagije.

Yagize ati: “Imikino ibiri ya mbere y’abahungu bacu batarengeje imyaka 15 mu irushanwa rya FIFA U15 i Baku itanga isomo rikomeye: gutsindwa ibitego 5-0 na Côte d’Ivoire, kimwe mu bihugu bikomeye muri Afurika, bigakurikirwa no gutsinda Vanuatu ibitego 6-0.”

Yakomeje agira ati: “Ibi bisubizo bitandukanye bitwibutsa ko dufite impano n’ubushobozi bwo guhangana n’abandi, ariko tugomba kongera ishoramari mu myiteguro ihagije kugira ngo tubashe guhangana ku rwego mpuzamahanga mu buryo buhoraho.”

Uyu wahoze ari umukinnyi mpuzamahanga yashimye icyemezo cyo guha abana bato amahirwe yo kwitabira amarushanwa akomeye, avuga ko ari ingenzi mu kubafasha gukura no kumenyera guhangana n’amakipe atandukanye.

Yagize ati: “Turashima ubushake bwo guha abakinnyi bacu bakiri bato amahirwe yo kugira ubunararibonye mu marushanwa mpuzamahanga. Ibi ni ingenzi mu mikurire yabo kandi bikwiye gukomeza gushyigikirwa.”

Murangwa yavuze ko umukino u Rwanda rwari rugiye gukina na Albania ndetse n’indi isigaye mu irushanwa, bizafasha kurushaho gusobanukirwa ubushobozi bw’aba bana n’ibikenewe kugira ngo u Rwanda rube igihugu gihora giharanira intsinzi mu mupira w’amaguru no mu yindi mikino.

Yanageneye ubutumwa bw’ihumure aba bana, abasaba gukomeza guhatana no kwigira kuri buri mukino, batitaye gusa ku ntsinzi cyangwa gutsindwa.

Yagize ati: “Ndifuriza aba bahungu bacu amahirwe masa muri iri rushanwa ryose. Uko ibyavuye mu mikino byaba bimeze kose, muhe agaciro aya mahirwe yo guhatana, kwiga no gukura kuri uru rwego. Uburambe muzahakura uyu munsi buzagira uruhare mu kubaka ejo hazaza hanyu n’ah’umupira w’amaguru mu Rwanda.”

Yasoje ashimangira ko u Rwanda rufite ibyo rusabwa kugira ngo rutere imbere, ariko ko hakenewe gushyira imbere imyiteguro.

Ati: “Impano zirahari. Ishyaka rirahari. Reka tunoze imyiteguro!”

Amavubi U15 atoza na Thierry Hitimana yatangiye iri rushanwa ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, atsindwa na Côte d’Ivoire ibitego 5-0, mbere yo gutsinda Vanuatu ibitego 6-0 kuri iki Cyumweru.

U Rwanda ruri mu Itsinda Y hamwe na Côte d’Ivoire, Vanuatu, Albania, Mauritania na Turks and Caicos Islands.

Iri rushanwa riri kubera i Baku muri Azerbaijan kuva ku wa 24 kugeza ku wa 30 Ukwakira 2026, rigamije guha abakinnyi bakiri bato amahirwe yo kwigaragaza no kunguka ubunararibonye mu mupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.

Eric Eugène Murangwa, wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports, asanzwe akora ibikorwa byo guteza imbere urubyiruko binyuze muri siporo, akaba ari umwe mu bashinze Ishami Foundation, umuryango ukoresha siporo mu guteza imbere amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza