Imyaka 23, imikino 234 n’ibitego 146: Cristiano Ronaldo yasezeye kuri Portugal

Aimable Dusabimana ·

Imyaka 23, imikino 234 n’ibitego 146: Cristiano Ronaldo yasezeye kuri Portugal

Rutahizamu w’Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, yatangaje ko igihe cyo gusezera mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal kigeze nyuma y’imyaka 23 ayikinira, asiga amateka akomeye mu mupira w’amaguru ku Isi, arimo kuba umukinnyi watsindiye ikipe y’igihugu ibitego byinshi kurusha abandi.

Ronaldo w’imyaka 41 yatangaje iki cyemezo kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, abinyujije mu butumwa bw’amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko azarangiza urugendo rwe mu Ikipe y’Igihugu nyuma y’imikino mpuzamahanga iteganyijwe muri uku kwezi k’Ugushyingo.

Yavuze ko igihe kigeze kugira ngo asubize umwenda w’Ikipe y’Igihugu ufite nimero 7, yari amaze imyaka myinshi yambara, nubwo gufata iki cyemezo bitamworoheye.

Yagize ati: “Ntabwo cyari icyemezo cyoroshye, kuko hari ibyemezo bidafatwa n’ubwenge gusa, ahubwo bifatwa n’umutima.”

Ronaldo yashimiye Abanya-Portugal, umuryango we, abakinnyi bakinanye, abatoza n’abandi bose bagize uruhare mu rugendo rwe rw’imyaka 23 mu Ikipe y’Igihugu.

Yagaragaje ko intego ye yari ugushimisha abaturage b’igihugu cye no kubatera ishema binyuze mu mupira w’amaguru, avuga ko niba hari igitego yatsinze cyatumye umuntu yishima cyangwa yibagirwa ibibazo yari afite, ibyo byamuhagije.

Mu butumwa bwe, yashimangiye ko Portugal izahora ifite umwanya wihariye mu buzima bwe.

Ronaldo yatangiye gukinira Ikipe y’Igihugu nkuru ya Portugal mu 2003, ayikinira imikino 234 atsindamo ibitego 146. Iyi mibare imugira umukinnyi ufite agahigo ko gukinira ikipe y’igihugu imikino myinshi no kuyitsindira ibitego byinshi mu mupira w’amaguru w’abagabo ku rwego mpuzamahanga.

Mu rugendo rwe, yafashije Portugal kwegukana Igikombe cy’u Burayi cya Euro 2016, kikaba cyarabaye igikombe cya mbere gikomeye icyo gihugu cyegukanye mu mateka yacyo.

Yanagize uruhare mu gutuma Portugal yegukana UEFA Nations League mu 2019 no mu 2025.

Icyemezo cya Ronaldo kije nyuma y’igihe hari hamaze havugwa umwuka mubi hagati ye n’umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Jorge Jesus.

Mu Ukwakira 2026, Ronaldo yavuye mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu nyuma yo kutishimira ibyemezo by’umutoza birebana no kumukinisha, aza no kwemera ko imyitwarire ye yari ikwiye gufatirwa ibihano.

Icyakora, mu itangazo rye ryo gusezera, Ronaldo ntiyavuze ko ayo makimbirane ari yo yatumye afata iki cyemezo.

Nubwo agiye gusoza urugendo rwe mu Ikipe y’Igihugu, ntabwo yatangaje ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru muri rusange. Asanzwe akinira Al-Nassr yo muri Arabie Saoudite.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza