LeBron yatangiranye intsinzi umwaka wa 24 muri NBA, Knicks itsindirwa imbere y’abafana bayo

LeBron James w’imyaka 41 yatangiye umwaka we wa 24 muri NBA afasha Philadelphia 76ers gutsinda New York Knicks amanota 106-100, mu mukino wafunguraga umwaka mushya w’imikino. Knicks yatsinzwe nyuma yo kwishimira igikombe cya shampiyona iheruka kwegukana.
Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) yatangiye umwaka wayo wa 81 mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026, hakinwa imikino itatu yaranzwe n’intsinzi za Philadelphia 76ers, Detroit Pistons na Oklahoma City Thunder.
Umukino wari utegerejwe na benshi wahuje Philadelphia 76ers na New York Knicks kuri Madison Square Garden, imbere y’abafana 19.812 bari buzuye iyi nyubako.
Mbere y’umukino watangiye saa saba z’ijoro (01:00) ku isaha ya Kigali yo ku wa 21 Ukwakira, Knicks yamuritse ibendera ry’igikombe cya NBA iheruka kwegukana, inashyikiriza abakinnyi bayo impeta z’icyubahiro.
Iyi kipe yari yatsinze San Antonio Spurs ku mukino wa nyuma w’umwaka ushize, yegukana igikombe yari imaze imyaka 53 idatwara.
Ibyishimo byayo ariko ntibyatinze, kuko Philadelphia 76ers yayitsinze amanota 106-100.
LeBron James yatangiye umwaka wa 24 muri NBA
LeBron James w’imyaka 41, ukinira ikipe ye ya kane mu mateka ye muri NBA, yatsinze amanota 14, afata imipira icyenda yavuye ku nkangara, anatanga imipira irindwi yavuyemo amanota.
Tyrese Maxey ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, agera kuri 28, anatanga imipira itanu yavuyemo amanota, yambura abo bahanganye imipira itatu anabuza imipira itatu kugera mu nkangara.
Jaylen Brown, wageze muri Philadelphia avuye muri Boston Celtics muri Nyakanga 2026 mu igurana ryarimo Paul George, yatsinze amanota 19, afata imipira umunani, anatanga imipira itandatu yavuyemo amanota.
Joel Embiid yatsinze amanota 13, afata imipira 11, atanga imipira itandatu yavuyemo amanota, anabuza itatu kugera mu nkangara.
Ku ruhande rwa Knicks, Jalen Brunson yatsinze amanota 21, naho Karl-Anthony Towns atsinda 19, afata imipira 12 yavuye ku nkangara.
Philadelphia yafashe umwanya wa mbere mu manota mu gace ka gatatu, ikomeza kuwurinda kugeza umukino urangiye.
LeBron yabwiye NBC ati:
“Nashoboraga kwitwara neza kurushaho. Ndacyagerageza kumenyera neza imikinire, kuko maze ibyumweru birengaho gato bibiri gusa ndi kumwe n’ikipe nshya.”
Ifoto y’ububiko: LeBron James yambaye umwenda wa Los Angeles Lakers muri Mutarama 2026.
Yongeyeho ati:
“Ntekereza ko twakinnye neza bidasanzwe, cyane cyane mu bwugarizi.”
Ku kuba batsinze Knicks ku munsi wo kwizihiza igikombe cyayo, yagize ati: “Ni ibintu bidasanzwe kandi bishimishije.”
LeBron amaze gutwara ibikombe bine bya NBA, akaba ari we mukinnyi umaze gutsinda amanota menshi mu mateka y’iyi shampiyona.
Paul George yatsinze amanota 38, Pistons yigaranzura Celtics
Mu wundi mukino, Detroit Pistons yatsinze Boston Celtics amanota 121-113, nyuma yo kuva inyuma aho yari yatsinzwe ikinyuranyo cy’amanota 22.
Paul George, wakinaga umukino we wa mbere muri Celtics, yatsinze amanota 38, ariko ntibyari bihagije ngo ikipe ye itsinde.
Cade Cunningham na Jalen Duren batsindiye Detroit amanota 22 buri wese.
Oklahoma City Thunder yo yatsinze San Antonio Spurs amanota 116-104, Shai Gilgeous-Alexander atsinda amanota 32.
Stephon Castle yatsindiye Spurs amanota 24, naho Victor Wembanyama atsinda 12, afata imipira 13 yavuye ku nkangara, anabuza imipira itandatu kugera mu nkangara. Wembanyama yinjije umupira umwe gusa mu nkangara mu nshuro 13 yagerageje.