Lewis Hamilton yifuza kuguma muri Formula 1 kugeza asiganwe mu Rwanda

Ibanze ·

Lewis Hamilton yifuza kuguma muri Formula 1 kugeza asiganwe mu Rwanda

Umwongereza Lewis Hamilton, wegukanye Shampiyona y’Isi ya Formula 1 inshuro zirindwi, yatangaje ko yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo akomeze gusiganwa kugeza ubwo azitabira irushanwa rya African Grand Prix rizabera mu Rwanda.

Hamilton w’imyaka 41, usanzwe akinira Ferrari, yabigarutseho ku wa Kane, tariki ya 22 Ukwakira 2026, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabanjirije irushanwa rya United States Grand Prix, aho yavuze ko gusiganwa muri Afurika ari inzozi amaranye igihe kirekire.

Yagize ati:

“Ubu birasa n’aho ngomba gukomeza gusiganwa igihe kirekire kuko tugiye kugira irushanwa muri Afurika, kandi kuva kera nari mfite inzozi zo kuzahasiganwa.”

Uyu mukinnyi yavuze ko yiteguye gukomeza kwita ku buzima bwe no gukora cyane kugira ngo agumane ubushobozi bwo guhangana n’abandi bakinnyi, nubwo imyaka ikomeje kwiyongera.

Ati:

“Ngomba gukomeza guhatana no gukora ibishoboka byose kugira ngo ngume mfite ubuzima bwiza. Ninkomeza kubona umusaruro mwiza mu mwaka utaha, tuzakomeza.”

Hamilton yabivuze ari kumwe na Kimi Antonelli w’imyaka 20, ukinira Mercedes, wamushishikarije gukomeza kugeza asiganwe mu irushanwa rya mbere rizabera muri Afurika.

Lewis Hamilton yifuza kuguma muri Formula 1 kugeza asiganwe mu Rwanda

Aya magambo aje nyuma y’uko ku wa 13 Ukwakira 2026, u Rwanda na Formula 1 batangaje amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira African Grand Prix, biteganyijwe ko izatangira mu ntangiriro z’imyaka ya 2030.

Iri rushanwa rizabera ku kibuga gishya cyo gusiganiraho kizubakwa mu Karere ka Bugesera, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa. Kizaba cyujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga rwa FIA Grade 1.

Hamilton yavuze ko yishimiye icyemezo cyo gusubiza Formula 1 muri Afurika nyuma y’imyaka irenga 30.

Perezida Paul Kagame, ubwo hatangazwaga amasezerano yo kwakira African Grand Prix, yavuze ko ari intambwe ikomeye ku mugabane umaze imyaka irenga 30 utakira iri rushanwa.

Yagize ati:

“Uyu munsi ni uwa Afurika. Mu myaka irenga 30, irushanwa rikomeye ku Isi mu gusiganwa n’imodoka ryakomeje kuba ridafite uyu mugabane, ariko ibyo birahindutse kubera aya masezerano.”

Formula 1 iheruka kubera muri Afurika mu 1993, ubwo South African Grand Prix yabereye ku kibuga cya Kyalami muri Afurika y’Epfo.

Mu gihe Hamilton azaba agishoboye gusiganwa mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, azaba afite amahirwe yo gusohoza inzozi ze zo kwitabira irushanwa rya Formula 1 ku mugabane wa Afurika, rizaba ribereye mu Rwanda.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza