Mali yasoje imyitozo i Kigali yitegura gucakirana n’Amavubi

Eric Niyongira ·

Mali yasoje imyitozo i Kigali yitegura gucakirana n’Amavubi

Ikipe y’Igihugu ya Mali, izwi ku izina ry’Aigles, yasoje imyitozo ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, yitegura gucakirana n’Amavubi mu mukino w’umunsi wa kane wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (CAN 2027).

Abasore batozwa na Anthony Da Silva bageze i Kigali mu ijoro rishyira ku Cyumweru, nyuma yo gutsindira u Rwanda ibitego 3-2 kuri Stade du 26 Mars i Bamako.

Mali imaze gutsinda imikino yose uko ari itatu yakinnye muri aya majonjora, ndetse irashaka kubona intsinzi ya kane yikurikiranya kugira ngo ibone itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika hakiri kare.

Kugeza ubu, Mali iyoboye Itsinda K n’amanota icyenda, ikurikiwe n’u Rwanda rufite atandatu, Cap-Vert ifite atatu na Liberia itarabona inota na rimwe.

Umukino wa Mali n’Amavubi uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, saa tatu z’ijoro kuri Stade Amahoro.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza