Mali yatsindiye Amavubi i Kigali, ibona itike ya CAN 2027

Eric Niyongira ·

Abakinnyi ba Mali bishimira igitego cya mbere cyatsinzwe na Modibo Sagnan kuri Stade Amahoro, ku wa 17 Ugushyingo 2026

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsinzwe na Mali ibitego 2-0 kuri Stade Amahoro i Kigali, ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, mu mukino w’umunsi wa kane w’itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu cya 2027 (TotalEnergies CAF AFCON Pamoja 2027). Iyi ntsinzi yahesheje Mali itike y’iri rushanwa, mu gihe Amavubi yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu.

Uyu mukino watangiye saa tatu z’ijoro ku isaha y’i Kigali, urangira Mali yegukanye amanota atatu, bituma igira amanota 10 muri iri tsinda.

Nk’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ibivuga, Modibo Sagnan yafunguye amazamu ku munota wa 27, naho Gaoussou Diarra atsinda igitego cya kabiri habura iminota ibiri ngo umukino urangire.

Iyi ntsinzi yaje nyuma y’iminsi ine gusa Mali itsindiye Amavubi ibitego 3-2 i Bamako, mu mukino ubanza wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026.

Nubwo yongeye gutsindwa, Amavubi aracyari ku mwanya wa kabiri mu itsinda K n’amanota atandatu, mu gihe urugamba rwo gushaka itike ya kabiri muri iri tsinda rugikomeje.

Mu wundi mukino w’iri tsinda wabaye uwo munsi i Monrovia, Liberia yatsinze Cap-Vert ibitego 2-0. Kpah Sherman yafunguye amazamu nyuma y’iminota ibiri igice cya kabiri gitangiye, naho Sylvanus Nimley atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 86.

Iyi ntsinzi yatumye Liberia igira amanota atatu, inganya na Cap-Vert. CAF ivuga ko u Rwanda, Liberia na Cap-Vert ari byo bihugu bizahatanira itike ya kabiri y’itsinda K, mu mikino yo gushaka itike izasozwa muri Werurwe 2027.

Nyuma y’umukino, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashimiye abafana b’Amavubi mu butumwa ryanyujije ku rubuga rwa X, rigira riti: “Tubashimiye byimazeyo urukundo, ubwitange n’umuhate mwagaragaje mu gufana Amavubi yanyu. Ntibyagenze uko twifuzaga twese ariko turabizeza ko tuzabikora ubutaha, kubera mwe, kubera igihugu, kubera Amavubi.”

Mu bundi butumwa bwanditswe mu Cyongereza, FERWAFA yavuze ko ryabaye ijoro rigoye ku Amavubi, ariko ko azisuganya, akigira ku byabaye kandi agakomeza guharanira gutera imbere.

Kuri uwo munsi kandi, ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23 (Amavubi U23) yanganyije na Cameroun U23 ubusa ku busa i Yaoundé, mu mukino wo kwishyura w’amajonjora y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23.

Amavubi U23 yahise asezererwa muri aya majonjora ku giteranyo cy’ibitego 3-0, nyuma y’uko Cameroun yari yayatsinze ibitego 3-0 mu mukino ubanza.

Ibendera rya Mali ryinjizwa mu kibuga mbere y’uko umukino utangira kuri Stade Amahoro, ku wa 17 Ugushyingo 2026.

Ibendera ry’u Rwanda rirambuwe mu kibuga mbere y’uko Amavubi yakira Mali.

Abakinnyi b’Amavubi n’aba Mali bahagaze ku murongo hamwe n’abasifuzi mu gihe haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi.

Abakinnyi b’amakipe yombi basuhuzanya mbere y’uko umukino utangira.

Mutsinzi Ange (5) atera umupira mu gice cya mbere cy’umukino.

Byiringiro Gilbert (24) akingira umupira, mu gihe umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, amukurikiranira hafi.

Kavita Phanuel (26) yiruka agiye gufasha mugenzi we ufite umupira.

Kavita Phanuel (26) arambura ukuguru agiye gutera umupira.

Mugisha Gilbert (12) afite umupira, agerageza gusiga umukinnyi wa Mali umukurikiye.

Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad (4), na Byiringiro Gilbert (24) baganira n’umusifuzi w’umukino.

Mugisha Gilbert (12) ahatanira umupira n’umukinnyi wa Mali wambaye nimero 10.

Kavita Phanuel (26) na kapiteni Bizimana Djihad bakurikira umupira hagati y’abakinnyi ba Mali.

Kavita Phanuel (26) asimbuka agiye gukina umupira n’umutwe.

Abakinnyi ba Mali bishimira igitego cya mbere cyatsinzwe na Modibo Sagnan ku munota wa 27.

Mickels Leroy (13) ahanganye n’umukinnyi wa Mali wambaye nimero 15.

Byiringiro Gilbert (24) arekura umupira imbere y’umukinnyi wa Mali.

Kavita Phanuel, Mickels Leroy, Mugisha Bonheur, Mutsinzi Ange na Byiringiro Gilbert bakoze urukuta bitegura coup franc ya Mali.

Umusifuzi aganira n’abakinnyi b’Amavubi barimo Kavita Phanuel (26), Mugisha Bonheur (15), Mutsinzi Ange (5) na Byiringiro Gilbert (24).

Kapiteni Bizimana Djihad (4) akurikira umukinnyi wa Mali ufite umupira.

Mugisha Bonheur (15) ahanganye n’umukinnyi wa Mali wambaye nimero 17.

Mugisha Gilbert (12) ahatanira umupira n’umukinnyi wa Mali.

Mickels Leroy (13) akurikiranira hafi umukinnyi wa Mali wambaye nimero 7.

Umufana w’Amavubi wambaye imyenda iriho amabara n’izuba byo ku ibendera ry’u Rwanda.

Umufana wa Mali azamuye ibendera ry’igihugu cye kuri Stade Amahoro.

Abafana bo muri Military Police Brigade bitabiriye umukino kuri Stade Amahoro baje gushyigikira Amavubi.

Umufana azunguza ibendera ry’u Rwanda ashyigikira Amavubi.

Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, akurikirana umukino ahagaze ku ruhande rw’ikibuga.

Stephen Constantine ahamagara abakinnyi be kugira ngo abahe amabwiriza.

Mickels Lance (20) na Mickels Leroy (13) baganira n’umusifuzi.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakurikiranye umukino ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, na Perezida w’agateganyo wa FERWAFA, Claudine Gasarabwe.

Mickels Leroy (13) yifashe ku mutwe nyuma yo kubona amahirwe yo gutsinda ntabyare igitego.

Abakinnyi ba Mali n’abasimbura babo bishimira igitego cya kabiri cyatsinzwe na Gaoussou Diarra habura iminota ibiri ngo umukino urangire.

Umutoza wa Mali, Anthony Da Silva, ahobera abakinnyi be nyuma yo kubona itike yo gukina CAN 2027.

Abakinnyi ba Mali bashimira abafana babo nyuma y’umukino.

Mickels Leroy (13) yubitse umutwe nyuma y’ifirimbi ya nyuma.

Mickels Lance (20) agaragaza akababaro nyuma y’uko Amavubi atsinzwe na Mali.

Abakinnyi b’Amavubi bicaye ku ntebe y’abasimbura nyuma y’umukino.

Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, n’uwa Mali, Anthony Da Silva, basuhuzanya nyuma y’umukino.

Umutoza wa Mali, Anthony Da Silva, mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino.

Stephen Constantine asobanurira abanyamakuru uko umukino wagenze.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza