Manchester United yatangiye ibiganiro na Pochettino, Carrick ashobora kwirukanwa

Manchester United iri mu biganiro bya nyuma byo gushaka Mauricio Pochettino nk’umutoza wayo mukuru, mu gihe ubuyobozi bw’iyi kipe bushobora gufata icyemezo cyo gutandukana na Michael Carrick kubera umusaruro muke.
Amakuru yatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, n’ikinyamakuru The Athletic, avuga ko ibiganiro bigeze kure, ariko ko gahunda yo guha Pochettino akazi izaterwa n’icyemezo cya nyuma kizafatirwa Carrick.
Iki kinyamakuru, gishingiye ku masoko atashatse gutangazwa, kivuga ko ku wa Kabiri Manchester United yagiranye ibiganiro n’abahagarariye Pochettino ku masezerano ye bwite, kandi ko nta mbogamizi zikomeye zitezwe muri ibyo biganiro.
Icyakora, kugeza ubu Manchester United ntiratangira ibiganiro n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Amerika (US Soccer), risanzwe rifitanye amasezerano n’uyu mutoza.
Pochettino w’imyaka 54 afite amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugeza ku Gikombe cy’Isi cya 2030.
Kugira ngo Manchester United imubone, byitezwe ko yakwishyura miliyoni 10 z’amadolari, ahwanye na miliyoni 7,4 z’amapawundi, nk’indishyi zo gusesa amasezerano ye. Izo ndishyi zishobora kwiyongera mu gihe yaba ajyanye n’abatoza bamwungirije.
Iyi gahunda ije mu gihe Manchester United ikomeje kugira umusaruro muke. Mu mikino 15 iheruka mu marushanwa yose, yatsinzemo itatu gusa, naho muri Premier League itsinda umukino umwe mu mikino 10 ya mbere.
Mu mikino 11 iheruka, intsinzi yayo rukumbi ni iyo yakuye kuri Roma muri UEFA Champions League mu cyumweru gishize.
Ku wa Mbere, The Athletic yari yatangaje ko Manchester United yitegura gutandukana na Carrick, nyuma y’uko iyi kipe igeze mu makipe ari mu kaga ko kumanuka mu cyiciro cya kabiri.
Ku wa Kabiri, Carrick yakomeje inshingano ze, ayobora imyitozo yabereye i Carrington, mu gihe Umuyobozi Mukuru wa Manchester United, Omar Berrada, n’Umuyobozi wa Siporo, Jason Wilcox, bari bagiye i Monaco guhura na Sir Jim Ratcliffe.
Pochettino amaze igihe agaragazwa nk’umwe mu batoza Manchester United yifuza. Mu 2022 yagiranye ibiganiro n’iyi kipe, ariko ihitamo Erik ten Hag. Mu 2024 na bwo yongeye gutekerezwaho, harimo igihe Ruben Amorim yahabwaga akazi.
Uyu Munya-Argentine yatoje Espanyol, Southampton, Tottenham Hotspur, Paris Saint-Germain na Chelsea, mbere yo guhabwa ikipe y’igihugu ya Amerika muri Nzeri 2024.
Yagejeje Tottenham ku mukino wa nyuma wa Champions League mu 2019, anatwara ibikombe bitatu muri PSG, birimo icya Ligue 1 cya 2021/22.
Mu Gikombe cy’Isi cya 2026, yagejeje Amerika muri 1/8 cy’irangiza, mbere yo gusezererwa na Belgium yayitsinze ibitego 4-1.
Amerika ubu iritegura imikino ibiri na Haiti muri Concacaf Nations League, mu gihe Steve Cherundolo uvugwa nk’ushobora gusimbura Pochettino by’agateganyo ari muri Espagne ayoboye umwiherero w’ikipe y’abatarengeje imyaka 23.
Gusa, aya makuru y’ibiganiro n’impinduka zishoboka mu batoza ntaremezwa ku mugaragaro na Manchester United cyangwa US Soccer.
Mauricio Pochettino nyuma y’umukino Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsinzwemo na Belgium 4-1 muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi, ku wa 6 Nyakanga 2026
Pochettino mu mukino Amerika yahuyemo na Australia mu Gikombe cy’Isi, ku wa 19 Kamena 2026
Umusaruro wa Michael Carrick uragerwa ku mashyi muri Manchester United