Minisitiri Rwego yahuye na Perezida wa FIFA Gianni Infantino muri Azerbaijan

Ibanze ·

Minisitiri Rwego yahuye na Perezida wa FIFA Gianni Infantino muri Azerbaijan

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yagiranye umubonano na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, mu bikorwa byaherekeje itangizwa ry’irushanwa rya FIFA U-15 World Cup & Festival 2026 ribera i Baku muri Azerbaijan.

Amafoto yashyizwe ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), agaragaza aba bayobozi bombi bari kumwe mu mubonano wabaye mu gihe u Rwanda ruri mu bihugu 189 byitabiriye iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere mu mateka, rigamije guteza imbere impano z’abana bato no kubaha amahirwe yo kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga.

Nubwo hatatangajwe ibyaganiriweho n’aba bayobozi, umubonano wabo ubaye mu gihe FIFA ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere umupira w’amaguru mu bakiri bato, binyuze mu marushanwa n’izindi gahunda zifasha ibihugu binyamuryango birimo n’u Rwanda.

Irushanwa rya FIFA U-15 World Cup & Festival 2026 ribera i Baku muri Azerbaijan ryatangiye kuri uyu wa 24 Ukwakira rikazasozwa ku wa 30 Ukwakira 2026, ryahuje amakipe y’abana baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, aho biteganyijwe ko hazakinwa imikino igera hafi ku 1.000.

U Rwanda ruhagarariwe n’Amavubi U-15 yashyizwe mu Itsinda Y, hamwe na Côte d’Ivoire, Albania, Vanuatu, Mauritania ndetse n’ibirwa bya Turks na Caicos.

Amavubi U-15 yateganyijwe gutangira iri rushanwa kuri uyu wa Gatandatu ahura na Côte d’Ivoire, mbere yo gukina na Vanuatu ndetse na Albania ku wa 25 Ukwakira, agasoreza ku mikino azahuramo na Turks na Caicos ndetse na Mauritania ku wa 26 Ukwakira.

Iri rushanwa rifite umwihariko wo gukinwa n’abakinnyi umunani kuri buri ruhande, aho umukino ugizwe n’ibice bibiri by’iminota 20 buri kimwe.

Mu makipe 189 yitabiriye, 78 ni yo agiye gukina irushanwa ry’Igikombe cy’Isi ritegurwa na FIFA ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, haba mu bagabo, abagore cyangwa mu byiciro by’abakiri bato.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yagiranye umubonano na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino

Aba bombi baganiriye i Baku muri Azerbaijan

Irushanwa rya FIFA U-15 World Cup & Festival 2026 ribera i Baku muri Azerbaijan ryatangiye kuri uyu wa 24 Ukwakira rikazasozwa ku wa 30 Ukwakira 2026

Amavubi y’Abatarengeje imyaka 15 aratangira urugendo mu Gikombe cy’Isi cya FIFA U-15 World Cup & Festival 2026, ahangana na Côte d’Ivoire kuri uyu wa 24 Ukwakira, i Baku muri Azerbaijan.

Iri rushanwa ririmo ibihugu 189

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza