Minisitiri Mukazayire yasabye Amavubi kwitegura kwihimura kuri Mali i Kigali

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yateye ingabo mu bitugu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, nyuma yo gutsindwa na Mali ibitego 3-2 i Bamako, ashima uko yitwaye ndetse ayisaba kwitegura umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro i Kigali.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, Minisitiri Mukazayire yashimye umuhate w’abakinnyi b’Amavubi, nubwo batashoboye kwegukana intsinzi.
Yagize ati: “Mwakotanye, mwerekanye ko mutari abagaruzwa umuheto. Gahunda ni kuwa Kabiri kuri Stade Amahoro maze bahagura n’Amavubi mu rwubati.”
Ubu butumwa yabutanze nyuma y’umukino w’umunsi wa gatatu w’itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 (CAN 2027), wabereye kuri Stade du 26 Mars i Bamako.
Muri ubwo butumwa, Minisitiri Mukazayire yananditse amagambo mu Cyongereza, ashimangira ko icy’ingenzi atari ubukana bw’ingorane abakinnyi bahura na zo, ahubwo ari uburyo bazitwaramo.
Yagize ati: “Icy’ingenzi si ubukana bw’ingorane muhura na zo, ahubwo ni imbaraga mugaragaza mu guhangana na zo! Nimucyo twitegure gusubiza twivuye inyuma ku wa Kabiri.”
Muri uwo mukino, Amavubi ni yo yafunguye amazamu ku gitego cya Kwizera Jojea, ahagana ku munota wa 28, ariko Kamory Doumbia yishyurira Mali mbere y’uko igice cya mbere kirangira.
Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Kavita Phanuel yongeye gushyira Amavubi imbere, ariko Moussa Yeo yishyurira Mali ku munota wa 62. Mamadou Camara yatsinze igitego cyahesheje Mali intsinzi ku munota wa 84.
Nyuma y’uyu mukino, Mali ifite amanota icyenda, mu gihe Amavubi afite atandatu. Amakipe abiri ya mbere mu itsinda ni yo azabona itike yo gukina CAN 2027.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, saa tatu z’ijoro (21:00), kuri Stade Amahoro i Kigali.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasabye Amavubi kwitegura kwihimura kuri Mali i Kigali
Kwizera Jojea yishimira igitego yafunguyemo amazamu i Bamako
Abakinnyi b’Amavubi bishimira igitego cya mbere i Bamako
Amavubi ahanganye na Mali kuri Stade du 26 Mars i Bamako