“Nagombaga kongera kwiga kugenda” - Adonis Filer nyuma yo gucika umutsi w’agatsinsino

Aimable Dusabimana ·

“Nagombaga kongera kwiga kugenda” - Adonis Filer nyuma yo gucika umutsi w’agatsinsino

Umukinnyi wa APR BBC, Adonis Filer, yatangaje ko nyuma yo gucika umutsi w’agatsinsino, byabaye ngombwa ko yongera kwiga kugenda, ndetse ko umutoza James Maye Jr. yamufashije kongera kugirira icyizere umubiri we.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Okapi Sports Network (OSN), cyasohotse ku wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026.

Filer yagize iyi mvune ku wa 11 Gicurasi 2024, mu mukino APR BBC yatsinzwemo na Rivers Hoopers yo muri Nigeria, mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryaberaga i Dakar muri Sénégal. Yagarutse mu kibuga muri Mutarama 2025.

Yagize ati: “Nagombaga kongera kwiga kugenda.”

Uyu mukinnyi yasobanuye ko gukira imvune bitari bihagije, kuko byamusabaga no kongera kugirira icyizere umubiri we, cyane cyane mu gihe cyo kugwa hasi nyuma yo gusimbuka, kwiruka ku muvuduko mwinshi cyangwa guhagarara mu buryo butunguranye.

Yagize ati: “Iyo urenze ikintu nk’icyo mu mutwe, ibindi byose biba byoroshye.”

Filer yavuze ko James Maye Jr. yatangiye kumufasha akimara kugera muri APR BBC, ndetse ko uyu mutoza na we yigeze guhura n’imvune nk’iyo akiri umukinnyi.

Aba bombi bakoranye imyitozo i Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpeshyi, aho Maye Jr. yamufashije kunoza uburyo butandukanye bwo gutsinda amanota no kongera kumenyera gukoresha umubiri we mu kibuga.

Adonis Filer ni umwe mu bakinnyi b’abanyamahanga bamaze imyaka myinshi muri Basketball yo mu Rwanda

Mu bibazo byihuse yabajijwe muri icyo kiganiro, Filer yahisemo James Maye Jr. nk’umutoza mwiza kurusha Henry Mwinuka, haba mu bijyanye no gutera ndetse no kugarira.

Filer wujuje imyaka 33 muri Nyakanga 2026, ni umwe mu bakinnyi bafashije APR BBC kwegukana Shampiyona y’u Rwanda muri Kanama uwo mwaka, nyuma yo gutsinda Patriots BBC imikino ine yikurikiranya mu mikino ya nyuma.

Adonis Filer yatwaranye igikombe cy’uyu mwaka na APR BBC

Byari ibyishimo kuri uyu mugabo w’imyaka 33

Umuryango we ukunze kuba umushyigikiye ku kibuga

Adonis Filer yashatse no mu Rwanda, Kathia Kamali, uvukana na Miss Naomie Nishimwe

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza