Nate Ament ufite inkomoko mu Rwanda yatsinze amanota 14 bwa mbere mu mukino wa NBA

Umukinnyi wa Basketball, Nate Ament ufite inkomoko mu Rwanda, yageze ku manota 14 mu mukino umwe ku nshuro ya mbere kuva yatangira gukina muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), anatoranywa na Milwaukee Bucks nk’umukinnyi witwaye neza mu mukino bahuriyemo na Cleveland Cavaliers.
Ni mu mukino wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, muri Fiserv Forum, aho Milwaukee Bucks yatsindiwe imbere y’abafana bayo amanota 136 kuri 111.
Ament w’imyaka 19 y’amavuko, yakinnye iminota 19, atsinda amanota 14, atanga imipira ibiri yavuyemo amanota kuri bagenzi be, anafata umupira umwe wavuye ku kibaho.
Muri uwo mukino, uyu mukinnyi yatsinze imipira itandatu mu munani yagerageje, bingana n’ubushobozi bwo gutsinda bwa 75%. Yatsinze kandi imipira ibiri mu itatu yagerageje hanze y’umurongo w’amanota atatu.
Nubwo ikipe ye yatsinzwe, Milwaukee Bucks yamuhaye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri uwo mukino, imushimira kuba yarageze ku manota menshi kurusha ayo yari yaratsinze mu mukino uwo ari wo wose wa NBA.
Ku ruhande rwa Cleveland Cavaliers, Evan Mobley yatsinze amanota 27, naho Jarrett Allen atsinda 25, anafata imipira 11 yavuye ku kibaho.
Nate Ament, ufite nyina ukomoka mu Rwanda, yinjiye muri NBA muri Kamena 2026, ubwo Milwaukee Bucks yamuhitagamo ku mwanya wa 13 mu bakinnyi batoranyijwe n’amakipe muri uwo mwaka.
Uyu musore wakiniye Kaminuza ya Tennessee, ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bafite inkomoko mu Rwanda bageze muri shampiyona ikomeye ya Basketball ku Isi.
Muri Kamena 2026, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko Ament yagizwe Ambasaderi wa mbere wa Visit Rwanda ku rwego rw’Isi mu mukino wa Basketball, mu rwego rwo kumenyekanisha u Rwanda binyuze muri siporo.
Ament yanigeze gusura u Rwanda muri Kanama 2025, aho yahuye n’abana n’urubyiruko bakina Basketball mu Karere ka Kayonza, abashishikariza gukomeza gukurikira inzozi zabo.