Nyuma yo kunyagira Vanuatu, Amavubi U15, na yo yihanijwe na Albania

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 15, Amavubi U15, yongeye gutsindwa mu irushanwa rya FIFA U-15 World Cup & Festival 2026 riri kubera muri Azerbaijan, nyuma yo kunyagirwa na Albania ibitego 4-0 kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026.
Uyu mukino wabereye i Baku muri Azerbaijan, wabaye uwa gatatu u Rwanda rukinnye muri iri rushanwa, ndetse uba uwa kabiri rutsinzwe nyuma yo kunyagirwa na Côte d’Ivoire ibitego 5-0 mu mukino warwo wa mbere.
Amavubi U15 yari yinjiye muri uyu mukino afite akanyamuneza nyuma yo gutsinda Vanuatu ibitego 6-0 mu masaha ya mbere y’uyu munsi, bikaba byari byayihesheje intsinzi ya mbere muri iri rushanwa.
Icyakora, ikipe ya Albania yagaragaje ubukana, itsinda u Rwanda ibitego bine byose, mu gihe Amavubi yananiwe kubona igitego na kimwe.
Albania yari yatangiye iri rushanwa itsinda Turks and Caicos Islands ibitego 6-2, mbere yo gutsinda Mauritania ibitego 4-1, bityo intsinzi yabonye ku Rwanda ikaba iya gatatu yikurikiranya.
Gutsindwa uyu mukino byatumye Amavubi U15, atoza na Thierry Hitimana, aguma ku manota atatu mu mikino itatu amaze gukina, aho yatsinze umwe, atsindwa ibiri.
Muri iyo mikino, u Rwanda rumaze kwinjiza ibitego bitandatu, rwinjizwa icyenda, bivuze ko rufite umwenda w’ibitego bitatu.
U Rwanda ruri mu Itsinda Y hamwe na Côte d’Ivoire, Albania, Vanuatu, Mauritania na Turks and Caicos Islands.
Amavubi U15 azasubira mu kibuga ku wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, aho azakina imikino ibiri isoza icyiciro cy’amatsinda, ahure na Turks and Caicos Islands ndetse na Mauritania.
Iri rushanwa riri kubera muri Azerbaijan ni irya mbere ryateguwe na FIFA ku bakinnyi batarengeje imyaka 15, rikaba ryitabiriwe n’amakipe y’ibihugu 189.
Rikinwa mu buryo bwihariye, aho buri kipe iba ifite abakinnyi umunani mu kibuga, mu gihe umukino umara iminota 40, igabanyijemo ibice bibiri by’iminota 20.
Nyuma y’icyiciro cy’amatsinda, amakipe azashyirwa mu byiciro bitandukanye hashingiwe ku musaruro wayo, akomeze guhatana mu mikino igamije kongerera abana ubunararibonye ku rwego mpuzamahanga.
Iri rushanwa rizasozwa ku wa 30 Ukwakira 2026.