Perezida Kagame na Madamu bakiriye ku meza abashyitsi bakuru nyuma y’itangazwa rya Formula 1 mu Rwanda

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2026, bakiriye ku meza abashyitsi bakuru bari bitabiriye umuhango wo gutangaza ko u Rwanda rwahawe uburenganzira bwo kwakira isiganwa ry’imodoka rya Formula 1 African Grand Prix.
Mu basangiye ifunguro na bo harimo Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino yo Gusiganwa mu Modoka (FIA), Mohammed Ben Sulayem, na Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, Stefano Domenicali.
Ni umuhango witabiriwe kandi n’abayobozi bakomeye mu rwego rw’abikorera ku mugabane wa Afurika, hamwe n’abafatanyabikorwa mu mikino yo gusiganwa mu modoka n’indi itandukanye.
Amafoto yashyizwe ahagaragara na Perezidansi y’u Rwanda agaragaza aba bashyitsi bicaye ku meza basangira ifunguro, nyuma y’umuhango wabereye i Kigali watangarijwemo amasezerano azagarura Formula 1 ku mugabane wa Afurika.
U Rwanda rugiye kugarura Formula 1 muri Afurika
Iki gikorwa cyakurikiye umuhango wo gutangaza amasezerano y’imyaka 10 azatuma u Rwanda rwakira Formula 1 African Grand Prix, biteganyijwe ko izatangira mu ntangiriro z’imyaka ya 2030.
Ni amasezerano afite amateka akomeye muri uyu mukino, kuko Formula 1 igiye kongera kubera muri Afurika nyuma y’imyaka isaga 30 itahabera. Isiganwa rya nyuma ryabereye kuri uyu mugabane ryari iryo muri Afurika y’Epfo mu 1993.
Iri rushanwa rizabera mu Karere ka Bugesera, ahazubakwa ikibuga cyabugenewe cyo gusiganiraho imodoka, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa.
Biteganyijwe ko icyo kibuga kizubakwa ku bipimo mpuzamahanga bya FIA Grade 1, bituma gishobora kwakira amasiganwa yo ku rwego rwo hejuru nka Formula 1.
Umushinga wo kugarura Formula 1 muri Afurika ugamije kandi guteza imbere ubukerarugendo, ishoramari, guhanga imirimo no gufasha urubyiruko kubona amahirwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’imikino yo gusiganwa mu modoka.
Mu muhango wo gutangaza aya masezerano, Perezida Kagame yashimangiye ko kwakira Formula 1 atari ugutegura isiganwa rimwe gusa, ahubwo ari ugushyiraho ibikorwa bizagirira Abanyarwanda n’umugabane wa Afurika akamaro mu gihe kirekire.
Itariki nyirizina y’isiganwa rya mbere rya Formula 1 African Grand Prix mu Rwanda ntiratangazwa, kuko izagenwa hashingiwe no ku gihe ibikorwa byo kubaka ikibuga kizariberaho bizarangirira.