Perezida Ramaphosa yashimiye Kagame n’Abanyarwanda ku masezerano ya Formula 1

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yashimiye Perezida Paul Kagame, Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda ku masezerano y’imyaka 10 yo kwakira irushanwa ry’imodoka za Formula 1 ryiswe African Grand Prix, ateganyijwe gutangira mu ntangiriro z’imyaka ya 2030.
Ku wa 13 Ukwakira 2026, Formula 1 yatangaje ku mugaragaro ko yagiranye n’u Rwanda amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira Formula 1 African Grand Prix, izabera ku kibuga cyihariye cy’amasiganwa kizubakwa mu Karere ka Bugesera, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa.
Mu butumwa Perezida Ramaphosa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, yavuze ko Afurika y’Epfo yishimiye intambwe u Rwanda rugezeho, kuko ari ishema rutisangije rwonyine, ahubwo ari n’iry’umugabane wa Afurika muri rusange.
Yagize ati:
“Mu izina rya Guverinoma n’abaturage ba Afurika y’Epfo, ndashimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda ku masezerano y’imyaka 10 yo kwakira Formula 1 African Grand Prix.”
Yongeyeho ko Afurika y’Epfo yifatanyije n’u Rwanda mu kwishimira imyiteguro yo kuzamura ibendera rya Afurika binyuze mu kwakira iri rushanwa rikomeye ku rwego rw’isi, rizabera ku kibuga cyihariye kizubakwa mu Bugesera.
Ramaphosa yavuze ko aya masezerano agaragaza ubushobozi bw’u Rwanda, ndetse n’ubw’umugabane wa Afurika muri rusange, mu gutegura no kwakira ibikorwa bya siporo bikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Afurika y’Epfo yiteguye gufasha u Rwanda
Ramaphosa yagaragaje ko Afurika y’Epfo, ifite ubunararibonye mu kwakira amasiganwa ya Formula 1 n’ibindi bikorwa bikomeye ku rwego mpuzamahanga, yiteguye gusangiza u Rwanda ubwo bunararibonye mu gihe yaba ibisabwe.
Yagize ati:
“Afurika y’Epfo izishimira gutanga ubufasha ubwo ari bwo bwose yasabwa, ishingiye ku bunararibonye ifite mu kwakira ibikorwa bikomeye ku rwego mpuzamahanga.”
Yanashimangiye ko kwakira Formula 1 biziyongera ku bindi bikorwa bikomeye u Rwanda rusanzwe rutegura, birimo isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda, riri ku ngengabihe y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare (UCI).
Mu gusoza ubutumwa bwe, Ramaphosa yongeye gushimira u Rwanda, agaragaza icyizere ko ruzagira uruhare mu guteza imbere amasiganwa y’imodoka ku mugabane wa Afurika.
Yagize ati:
“Turashimira u Rwanda. Muri mu mwanya mwiza wo guhesha ishema Afurika yose no kugeza amasiganwa y’imodoka ku rundi rwego.”
Formula 1 yagiranye n’u Rwanda amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira Formula 1 African Grand Prix
Irushanwa rya Formula 1 rizabera mu Rwanda biteganyijwe ko rizajya ribera ku kibuga kizaba kiri mu bilometero bigera kuri 40 uvuye mu Mujyi wa Kigali, kikazubakwa hubahirijwe ibisabwa ku bibuga byo ku rwego rwa mbere rwa FIA Grade 1.
Biteganyijwe ko isiganwa rya mbere rizaba mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, nyuma yo kurangiza kubaka icyo kibuga. Itariki nyayo yaryo ntiratangazwa.
Formula 1 igiye kugaruka muri Afurika nyuma y’imyaka isaga 30
Afurika y’Epfo ni yo yaherukaga kwakira Formula 1 ku mugabane wa Afurika, mu 1993, ku kibuga cya Kyalami. Mu mateka y’iri rushanwa, Maroc ni yo yabanje kuryakira mu 1958, mu gihe Afurika y’Epfo yatangiye mu 1962.
Aya masezerano afatwa nk’intambwe ikomeye mu kugarura Formula 1 muri Afurika, nyuma y’imyaka irenga 30 iri rushanwa ritahabera.
U Rwanda rwitezweho kungukira mu bikorwa bizajyana n’iri rushanwa, birimo guteza imbere ubukerarugendo, ishoramari, ibikorwa remezo, guhanga imirimo no kuzamura ubumenyi bw’abakiri bato mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’imodoka.
Perezida Ramaphosa yavuze ko Afurika y’Epfo yiteguye gufasha u Rwanda mu gihe yaba ibisabwe
Perezida Paul Kagame yavuze ko gahunda y’u Rwanda yo kwakira Formula 1 idakwiye gufatwa nk’igikorwa kinini kurusha ubushobozi bw’u Rwanda
Umuhango wo gutangaza ku mugaragaro amasezerano ya Formula 1 n’u Rwanda witabiriwe na Perezida Kagame, Stefano Domenicali uyobora Formula 1, ndetse na Mohammed Ben Sulayem uyobora Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino y’Imodoka (FIA).