Randall yavuze impamvu atazava muri APR, Lenard ahishura uko yamuhinduriye ubuzima

Aimable Dusabimana ·

Randall yavuze impamvu atazava muri APR, Lenard ahishura uko yamuhinduriye ubuzima

Abakinnyi ba APR BBC, Craig Randall II na Teafale Lenard Jr., bagarutse ku hazaza habo muri iyi kipe, aho Randall yahishuye impamvu atifuza kuyivamo, mu gihe Lenard yasobanuye uko ubucuti bwabo bwamufashije guhindura imikinire ye ndetse n’ubuzima bwe muri rusange, ahamya ko yamubereye mukuru we atigeze agira.

Bombi babigarutseho mu kiganiro bagiranye na Okapi Sports Network (OSN), cyasohotse ku wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, bari kumwe n’umutoza wabo James Maye Jr.

Randall, watowe nk’umukinnyi mwiza w’imikino ya kamarampaka ya Rwanda Basketball League (RBL) 2026, yavuze ko yifuza gukomeza gukinira APR BBC igihe cyose izaba igitozwa na James Maye Jr., kuko ari we watumye afata icyemezo cyo kuza gukina basketball muri Afurika.

Yasobanuye ko mbere yo kuza muri Afurika yari yaranze inshuro ebyiri amahirwe yo kuhakinira, ariko aza guhindura icyemezo abifashijwemo na Maye.

Yagize ati: “Impamvu ndi muri Afurika ni uyu mugabo wicaye hano.”

Randall yavuze ko Maye ari we mutoza wa mbere wamugiriye icyizere cyo kuyobora umukino akimara gutangira gukina basketball nk’uwabigize umwuga, akamuha inshingano zo kuyobora ikipe mu mikino igera kuri 40 yikurikiranya, akina iminota hafi 45 kuri buri mukino.

Ati: “Ntiyigeze ahindura uko nkina. Yandetse nkaba uwo ndi we.”

Yakomeje agaragaza ko umubano wabo urenze uw’umutoza n’umukinnyi, agira ati: “Igihe cyose azaba ari muri APR, nanjye nzaba ndi muri APR.”

Lenard avuga ko Randall yamubereye mukuru we atigeze agira

Muri icyo kiganiro, Teafale Lenard Jr. yashimangiye ko Randall yagize uruhare rukomeye mu iterambere rye, haba mu kibuga no mu buzima busanzwe, kugeza ubwo amufata nk’umuvandimwe mukuru atigeze agira.

Yavuze ko nyuma y’imvune yagiriye mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), yahinduye uburyo bwe bwo gukina, agabanya gusimbuka cyane ahubwo akibanda ku gutera amashoti no gukina yitonze.

Lenard yashimiye Randall wamufashije kunoza uburyo atera amashoti ndetse akanamwongerera icyizere.

Yagize ati: “Uyu mugabo yamfashije cyane muri uyu mwaka, haba muri basketball no mu buzima.”

Teafale Lenard Jr. avuga ko Craig Randall II yamubereye mukuru we atigeze agira

Abajijwe niba akunda gutsinda amanota cyangwa kwambura imipira abo bahanganye, Lenard yavuze ko ahitamo kwambura imipira, kuko gutsinda amanota atari byo ashyira imbere.

Ati: “Sinitaye ku gutsinda amanota. Nyatsinda iyo babinsabye.”

Ku bijyanye n’ahazaza he, Lenard yahisemo kugira ibanga ibyo ateganya, ndetse ubwo yabazwaga niba ashobora kuzakinira Patriots BBC, yavuze ko icyo kibazo gikabije, asaba Randall kugisubiza.

Randall yasobanuye impamvu agaragara nk’uhora arakaye

Randall yanagarutse ku myitwarire ye mu kibuga, aho bamwe bamubona nk’umukinnyi uhorana uburakari, asobanura ko ishyaka agaragaza riterwa n’uko afata basketball nk’akazi kamutunze.

Yagize ati: “Abantu bibwira ko mpora ndakaye, ariko si ko biri.”

Yasobanuye ko iyo ari mu kibuga akina ashyizeho imbaraga zose, kuko afite umuryango agomba gutunga, ariko ko iyo umukino urangiye aba ari umuntu utandukanye n’uwo abafana baba babonye akina.

Randall yavuze ko we na Lenard biyita “Crash Bros”, izina rigaragaza uburyo bombi bakina bashyizeho imbaraga n’ishyaka.

Umutoza James Maye Jr. na we yavuze ko aba bakinnyi bombi bafite ubuhanga bwo gukoresha amagambo bagamije gushyira igitutu ku bo bahanganye, ariko ko Randall ari we ubirusha.

Yagize ati: “Icy’ingenzi ni ukuvuga ikintu gikwiye mu gihe gikwiye. Niba udashobora gukina uri no kuvuga, ni bwo ikibazo kivuka.”

Randall na Lenard bahishuye byinshi ku mubano wabo n’ibanga ry’ubutsinzi bwa APR BBC

Mu mukino w’ibibazo wari muri icyo kiganiro, Randall yanahakanye amakuru yavuzwe n’umunyamakuru ko yigeze gutera amashoti 40 mu mukino umwe wa BAL, agatsindamo umunani akabona amanota 33.

Randall na Lenard bari mu bakinnyi bafashije APR BBC kwegukana igikombe cya shampiyona ya basketball mu Rwanda muri Kanama 2026, itsinze Patriots BBC imikino ine kuri ubusa mu mikino ya nyuma.

Randall yatoranyijwe nk’umukinnyi mwiza w’imikino ya kamarampaka, mu gihe Lenard na we yagize uruhare rukomeye mu mikinire ya APR BBC, cyane cyane mu bwugarizi.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza