Rayon Sports yabonye intsinzi ya mbere, Marine ifata umwanya wa mbere muri shampiyona

Rayon Sports yabonye intsinzi yayo ya mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda y’uyu mwaka, itsinda Musanze FC ibitego 3-0, mu gihe Marine FC yafashe umwanya wa mbere naho Police FC igatsindwa na Al Merrikh SC.
Ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, Rayon Sports yari yakiriye Musanze FC kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatanu wari warasubitswe kubera imikino nyafurika iyi kipe yari irimo.
Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 21, ku gitego cya Junior Kameni Herman, nyuma y’uko myugariro wa Musanze FC, Rodrigue Tuyishime, ananiwe gukiza umupira.
Mu gice cya kabiri, Iradukunda Elie Tatou yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 52, ku mupira yari ahawe na Mokono Elie. Muderi Akbar yashyizemo icya gatatu ku munota wa 68, akoresheje ishoti rikomeye.
Iyi yari intsinzi ya mbere ya Rayon Sports muri shampiyona ya 2026/2027, nyuma yo kunganya na Sunrise FC no gutsindwa na Gorilla FC. Iradukunda Elie Tatou ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri uwo mukino.
Nyuma y’uyu mukino, Rayon Sports yagize amanota ane, ifata umwanya wa 11, mu gihe Musanze FC yagumye ku mwanya wa 10 n’amanota atandatu.
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo, yanavuze ku makuru yari amaze iminsi avugwa ko ashobora kwirukanwa, asobanura ko yayumvise ariko ko nta biganiro yari yaragiranye n’ubuyobozi bw’ikipe kuri icyo kibazo.
Yagize ati: “Ibyo kwirukanwa narabyumvise ariko ntabwo twigeze tuvuga ngo twicarane n’ubuyobozi ngo tugire gutya cyangwa uku. Biravugwa kandi ntibyarangiye n’ejo bizongera bivugwe, akazi k’umutoza ni uko uhora uhagaze gutya uzi ko ibintu byose bishobora guhinduka.”
Mu wundi mukino w’ikirarane cy’umunsi wa kabiri wabereye kuri Kigali Pele Stadium saa 15:00, Police FC yatsinzwe na Al Merrikh SC igitego 1-0.
Igitego cyatsinzwe ku munota wa 83 na Fenohasina Gilles Razafimano, wari winjiye mu kibuga mu gice cya kabiri, ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Enock Morrison. Uyu mukinnyi yari yabanje gutera umupira ugakubita igiti cy’izamu ku munota wa 64.
Police FC yagumanye amanota ane mu mikino itandatu, aho yatsinze umwe, inganya umwe, itsindwa ine. Al Merrikh SC yo yagize amanota ane mu mikino ibiri imaze gukina.
I Rubavu, kuri Stade Umuganda, Marine FC yari yakiriye Al Hilal SC iyitsinda ibitego 3-0, ihita ifata umwanya wa mbere muri shampiyona.
Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 15, ubwo umupira wari utewe na Bishira Latif, nyuma ya koruneri ya Sibomana Sultan Bobo, wakorwagaho na Rawa Mohamed wa Al Hilal ukinjira mu izamu rye.
Rutayisire Amani yatsinze icya kabiri ku munota wa 67, naho Niyibizi Ramadhan wari winjiye asimbuye atsinda icya gatatu ku munota wa 90+3.
Abakinnyi babiri ba Marine FC bahana amashyi bishimira ibyabaye mu mukino; umwe yambaye nimero 10 yanditseho N. RAMADHAN.
Marine FC itozwa na Yves Rwasamanzi yahise igira amanota 11 mu mikino itandatu, irimo itatu yatsinze, ibiri yanganyije n’umwe yatsinzwe.
Al Hilal SC yo yagumanye amanota atatu ku mwanya wa 16, nyuma yo gutsindwa umukino wayo wa kabiri muri shampiyona. Yari yatsinze Kigali FC ibitego 2-0 mu mukino wayo wa mbere.
Al Hilal SC na Al Merrikh SC ni amakipe yo muri Sudani akina muri shampiyona y’u Rwanda, ariko akaba adafite uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika.
Abakinnyi batatu ba Rayon Sports bagenda bishimira igitego batsinze Musanze FC.
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego, umwe muri bo asoma umwambaro we.
Abakinnyi ba Marine FC bambaye umuhondo n’icyatsi n’aba Al Hilal SC bambaye ibara ry’ubururu bwerurutse bahatanira umupira.
Umukinnyi wa Al Merrikh SC wambaye umwambaro utukura wa nimero 9 azamura igipfunsi.
Abakinnyi ba Police FC bambaye ubururu bwerurutse n’aba Al Merrikh SC bambaye umutuku bahatanira umupira.
Umukinnyi wa Rayon Sports ashyira ukuboko ku gituza akerekana hejuru, imbere ye hari mugenzi we wambaye nimero 10 yanditseho DJIGUIBA.