Rayon Sports yandikiye ibaruwa y’ishimwe abafana bayo bo muri Mozambique

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye ibaruwa y’ishimwe ihuriro ry’abafana bayo batuye muri Mozambique, bubashimira urukundo, ubwitange n’ubufasha bagaragarije iyi kipe ubwo yari muri icyo gihugu mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup.
Ni ibaruwa yo ku wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, yashyizweho umukono na Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, igenewe Rayon Sports Fan Club yo muri Mozambique.
Muri iyi baruwa, ubuyobozi bw’iyi kipe bwagaragaje ko bwanyuzwe n’uburyo abafana bayakiriye kuva ikigera muri Mozambique, bakayiba hafi ndetse bakayishyigikira ku kibuga.
Bwagize buti: “Turabashimira by’umwihariko uburyo mwakiriye ikipe kuva ku munsi wa mbere yahageraga, mukayiba hafi, mukaza kuyishyigikira kuri stade no kuyitera ingabo mu bitugu.”
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashimangiye ko kuba aba bafana barashyigikiye ikipe iri kure y’u Rwanda ari ikimenyetso gikomeye cy’urukundo bayifitiye.
Bwanashimiye buri wese wagize uruhare mu gufasha ikipe mu buryo butandukanye, buvuga ko ubwo bufasha bwayoroheye ndetse bugatuma abakinnyi n’abandi bari bayiherekeje bumva bari mu muryango wabo nubwo bari kure y’igihugu.
Muri iyi baruwa, Rayon Sports yagaragaje kandi ko yifuza ko umubano n’ubufatanye n’abafana bayo bo muri Mozambique byakomeza gukomera.
Iyi baruwa ije nyuma y’uko Rayon Sports isezerewe mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup 2026/27, itsinzwe na Black Bulls yo muri Mozambique ibitego 4-2 mu mikino yombi.
Mu mukino ubanza wabereye i Kigali ku wa 17 Ukwakira 2026, Rayon Sports yatsinzwe ibitego 2-0, mbere yo kunganya 2-2 mu mukino wo kwishyura wabereye muri Mozambique ku wa 24 Ukwakira 2026.
Nubwo Rayon Sports itabashije gukomeza mu matsinda y’iri rushanwa, ubuyobozi bwayo bwagaragaje ko buha agaciro ubwitange bw’abafana bakomeje kuyiba hafi no kuyishyigikira mu mahanga.
Rayon Sports yandikiye ibaruwa y’ishimwe abafana bayo bo muri Mozambique
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye ibaruwa y’ishimwe ihuriro ry’abafana bayo batuye muri Mozambique, bubashimira
Iyi baruwa ije nyuma y’uko Rayon Sports isezerewe mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup 2026/27, itsinzwe na Black Bulls yo muri Mozambique ibitego 4-2 mu mikino yombi.