Rayon Sports yatsindiwe i Kigali na Black Bulls, inzozi z’amatsinda zijya mu ihurizo

Rayon Sports yatsindiwe kuri Stade Amahoro na Black Bulls yo muri Mozambique ibitego 0-2 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup. Iyi ntsinzi isize Gikundiro isabwa kwitwara neza mu mukino wo kwishyura kugira ngo igere mu matsinda nubwo kuri benshi icyizere cyahise kiyoyoka.
Rayon Sports yatsindiwe imbere y’abafana bayo na Black Bulls yo muri Mozambique ibitego 2-0, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup 2026/2027, wabereye kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026.
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru yari ifite icyizere cyo kwitwara neza mu rugo mbere yo kujya gukina umukino wo kwishyura muri Mozambique, ariko Black Bulls iyitahana intsinzi yatumye urugendo rwo kugera mu matsinda rurushaho kuyikomera.
Umukino watangiye saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, Rayon Sports itozwa na Haringingo Francis Christian ishaka kubona igitego hakiri kare, ariko ikagorwa no kubyaza umusaruro uburyo yaremaga.
Mu gice cya mbere, amakipe yombi yagerageje gusatira, gusa abakinnyi ba Rayon Sports barimo Ganijuru Elie Ishimwe na Junior Kameni ntibabashije kubona igitego.
Black Bulls na yo yagiye ibona uburyo bwo gusatira izamu rya Rayon Sports, ariko umunyezamu Dande Junior akayitangira, bituma amakipe yombi ajya kuruhuka anganya ubusa ku busa.
Black Bulls yahinduye umukino mu gice cya kabiri
Mu gice cya kabiri, Black Bulls yongeye imbaraga mu busatirizi, maze ku munota wa 54 kapiteni wayo Abdou Gueye atsinda igitego cya mbere n’umutwe, ku mupira wari uvuye kuri koruneri yatewe na Candido Mathe.
Iki gitego cyashyize Rayon Sports ku gitutu, bituma umutoza Haringingo akora impinduka agamije kongera imbaraga mu busatirizi.
Mu bakinnyi binjiye mu kibuga harimo Moïse Sandja Bulaya wasimbuye Antonio Atisso Kodjo, Muhoza Daniel wasimbuye Tambwe Gloire na Ibrahim Djingarey wasimbuye Obed Uwumukiza.
Rayon Sports yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura, ariko umunyezamu wa Black Bulls, José Ventura Guirrugo, ayibera ibamba, akuramo imipira yagiye iterwa na Junior Kameni ndetse na Ganijuru.
Mu minota y’inyongera, Black Bulls yongeye kubyaza umusaruro icyuho cyagaragaye mu bwugarizi bwa Rayon Sports, maze Danilo Muze atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 90+4, ku ishoti rikomeye ryatsinze umunyezamu Dande Junior.
Umukino warangiye Black Bulls yegukanye intsinzi y’ibitego 2-0, ishyira Rayon Sports mu mwanya ukomeye mbere y’umukino wo kwishyura.
Rayon Sports isigaje urugamba rukomeye muri Mozambique
Nyuma y’umukino, umutoza Haringingo Francis Christian yavuze ko ikipe ye yabonye uburyo bwo gutsinda ariko ikananirwa kububyaza umusaruro.
Yagize ati:
“Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro.”
Yavuze ko Black Bulls yagaragaje ubunararibonye, ariko ashimangira ko Rayon Sports na yo ifite ubushobozi bwo kuyitsinda mu mukino wo kwishyura.
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian
Benshi banenze Umutoza Francis Haringingo kuba atahaye umwanya ukwiye Elie Tatou.
Rayon Sports izasura Black Bulls i Maputo muri Mozambique ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, mu mukino uzagena ikipe ikomeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup.
Gikundiro izaba isabwa gutsinda ku kinyuranyo cyibura ibitego bitatu kugira ngo ihite ikomeza, mu gihe gutsinda ku kinyuranyo cy’ibitego bibiri byatuma amakipe yombi anganya mu giteranyo cy’imikino ibiri.
Rayon Sports irashaka kongera kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup, aho yaherukaga mu 2018, ubwo yanitwaraga neza ikagera muri kimwe cya kane cy’irangiza.
Ku rundi ruhande, Black Bulls yageze mu matsinda y’iri rushanwa mu mwaka w’imikino wa 2024/2025, ikaba ishaka kongera kugera muri icyo cyiciro.
Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga ku mukino wayihuje na Black Bulls kuri Stade Amahoro
Abakinnyi 11 Black Bulls yo muri Mozambique yabanje mu kibuga
Abafana ba Rayon Sports bari baje gushyigikira ikipe yabo kuri Stade Amahoro
Abakinnyi ba Rayon Sports na Black Bulls bahatanira umupira
Rayon Sports yagerageje gushaka igitego imbere y’izamu rya Black Bulls
Umunyezamu wa Black Bulls asimbukira umupira imbere y’izamu rye
Umufana wa Rayon Sports wisize irangi ry’ubururu n’umweru mu maso
Abakinnyi n’abatoza ba Black Bulls bishimira intsinzi nyuma y’umukino