Rayon Sports yihanangirije abanyamakuru nyuma y’ibyavuzwe kuri Haringingo na Elie Tatou

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakebuye abanyamakuru n’ibitangazamakuru kwitwararika mu gutangaza amakuru yerekeye iyi kipe bubasaba kwirinda gukwirakwiza amakuru atari yo.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasabye abanyamakuru n’ibitangazamakuru muri rusange kwirinda imvugo zibasira abakinnyi ku giti cyabo no gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa atagenzuwe yerekeye ubuzima bw’ikipe ndetse n’abafatanyabikorwa bayo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga zayo ku wa Gatanu taliki 30 Ukwakira 2026, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagaragaje ko abanyamakuru bakwiye kujya bagenzura amakuru mbere yo kuyatangaza bakirinda guha umwanya ibihuha n’amakuru adafite gihamya.
Iri tangazo rije nnyuma y’uko havuzwe umwuka utarimwiza hagati y’umutoza w’iyi kipe Haringingo Francis Christian n’umukinnyi Iradukunda Elie Tatou ariko nyuma bose bakaza kubinyomoza, bakemeza ko nta kibazo bafitanye hagati yabo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 28 Ukwakira 2026 nyuma y’umukino Rayon sports yatsinzemo Musanze Fc ibitego bitatu ku busa, umutoza wa Rayon Sports Haringingo Francis, yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye na Elie Tatou ahubwo itangazamakuru ariryo rishaka kukirema kandi kidahari.
Muri iri itangazo bakomeje bavuga ko kandi imyitwarire nk’iyo ishobora kwangiza isura y’ikipe, icyizere ifitiwe n’umubano wayo n’abafatanyabikorwa ndetse n’abakunzi bayo.
Rayon Sports yamenyesheje abanyamakuru n’ibitangazamakuru byifuza gutanga amakuru yayo ko imiryango ifunguye kuri buri wese wifuza kumenya amakuru y’ukuri kandi yizewe binyuze mu nzira zemewe z’itumanaho.
Yasoje isaba abanyamakuru kurangwa n’ubunyamwuga mu gushaka no gutangaza amakuru yayo hagamijwe kubaka umupira wacu mu buryo bwa kinyamwuga. Isoza ishima uruhare itangazamakuru rigira mu iterambere ry’umupira w’u Rwanda.
Itangazo Rayon sports yashyize hanze rigenewe abanyamakuru.