Ronaldinho yavuye mu zabukuru nyuma y’imyaka 11, agiye gukina mu cyiciro cya 3 mu Butaliyani

Olga Patience Muco ·

Ronaldinho, n’ifoto yo ku wa 13 Ugushyingo 2026 ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Forlì mu Butaliyani

Umunya-Brazil Ronaldo de Assis Moreira uzwi nka Ronaldinho, w’imyaka 46, agiye kongera gukina umukino w’amarushanwa nyuma y’imyaka 11. Azakinira Ravenna FC yo mu cyiciro cya gatatu cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Butaliyani (Serie C).

Uyu mukinnyi wegukanye Igikombe cy’Isi mu 2002 na Ballon d’Or mu 2005, azakina umukino Ravenna FC izakiramo Forlì ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, kuri Stade Bruno Benelli i Ravenna.

Uyu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona uzahuza amakipe abiri yo mu karere kamwe (derby), ukazatangira saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba ku isaha yo mu Butaliyani, ni ukuvuga saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ku isaha y’i Kigali.

Nk’uko Ravenna FC yabitangaje, Ronaldinho yageze mu Butaliyani ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, yururukiye ku kibuga cy’indege cya Forlì. Kuri uwo munsi, yakoze imyitozo ku giti cye mu muhezo.

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo, yakoranye imyitozo ya nyuma n’abakinnyi b’ikipe ya mbere ya Ravenna FC kuri Stade Bruno Benelli, bitegura umukino uzabahuza na Forlì.

Ravenna FC yatangaje ko Ronaldinho ari ku rutonde rw’abakinnyi umutoza Andrea Mandorlini azifashisha muri uyu mukino, mu gihe umunyamakuru w’imikino Fabrizio Romano yatangaje ko azabanza mu kibuga.

Ronaldinho yasinyiye Ravenna FC by Cipriani nk’umukinnyi, bikaba byaratangarijwe mu birori byabereye i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 23 Kamena 2026.

Iyi kipe yashinzwe mu 1913, kuva mu 2024 ikaba ifitwe na Ignazio Cipriani afatanyije na Black Duck mu ishoramari. Mu bayobozi bayo harimo Ariedo Braida, wamaze imyaka myinshi muri AC Milan.

Ravenna FC yatangaje ko Ronaldinho afite intego yo gutsinda igitego cye cya nyuma nk’umukinnyi wabigize umwuga yambaye umwambaro w’iyi kipe.

Mu magambo yatangajwe n’iyi kipe, Ronaldinho yagize ati: “Amabara ni mashya, ariko ya nseko yanjye ntiyahindutse. Mfite amatsiko menshi yo kubyinana n’umupira no kwandikwaho inkuru nshya nziza ndi kumwe na Ignazio Cipriani n’umuryango wa Cipriani. Umupira w’amaguru buri gihe uranshimisha, kandi nishimiye kuzana uwo mwuka muri Ravenna. Ubuhanga bwihariye nibutangire!”

Ku wa 20 Kanama 2026, abafana ba Ravenna FC bari bakiriye uyu mukinnyi ku mucanga wa Marina di Ravenna.

Ronaldinho wamamaye cyane ubwo yakinaga muri FC Barcelona yanakiniye AC Milan yo mu Butaliyani. Umukino we wa nyuma w’amarushanwa yawukinnye mu 2015, ubwo yakinaga muri Fluminense yo muri Brazil.

Ronaldinho n’abamuherekeje bava mu ndege ku kibuga cy’indege cya Forlì, ku wa 13 Ugushyingo 2026

Indege yazanye Ronaldinho mu Butaliyani ku kibuga cy’indege cya Forlì

Ronaldinho n’itsinda bari kumwe bagera i Forlì mbere y’umukino wa Ravenna na Forlì

Ronaldinho n’abamuherekeje ku kibuga cy’indege cya Forlì

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza