Ruvuyanga yasezeye kuri RBA nyuma y’imyaka umunani

Umunyamakuru w’imikino Nkurunziza Emmanuel uzwi nka Ruvuyanga yatangaje ko asoje urugendo rwe muri RBA aho yari amaze imyaka umunani akora itangazamakuru ry’imikino no kogeza imikino.
Ruvuyanga yasezeye ku Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) nyuma y’imyaka umunani yari ahamaze.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Ruvuyanga yashimiye ubuyobozi bwa RBA n’abo bakoranaga mu kiganiro Urubuga rw’Imikino, avuga ko aho azakomereza urugendo rwe mu mwuga w’itangazamakuru hazamenyekana mu minsi iri imbere.
Yagize ati:
"Ndamenyesha abakunzi banjye ndetse n’abanyarwanda muri rusange ko namaze gusezera mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) nk’umukozi wari uhamaze imyaka 8, ndashimira ubuyobozi bwa RBA ko bwandeze neza ngakura muri uyu mwuga none mbaye umugabo wifatira ikemezo nk’iki kandi mu gihe gikwiye."
Yakomeje kandi ashimira abo bakoranaga mu kiganiro Urubuga rw’Imikino.
Yagize ati:
"Ndashimira kandi abo twakoranaga mu Rubuga rw'imikino kuko twakoranye neza, aho twagonganye byabaga ari akazi cyangwa gushaka imibereho, muzabimbabarire."
Yasoje abwira abanyarwanda ko aho azakomereza imirimo ye azahatangaza mugihe kirimbere.
Ubutumwa bwa Ruvuyanga wasezeye kuri Rba
Umunyamakuru w’imikino Nkurunziza Emmanuel uzwi nka Ruvuyanga yasezeye kuri Rba.