Rwanda Premier League yafatiye ibihano Kigali FC na Gicumbi FC

Rwanda Premier League yafatiye ibihano by’amande amakipe ya Kigali FC na Gicumbi FC nyuma yo kutubahiriza amabwiriza agenga BK Pro League, mu mukino w’umunsi wa kane wahuje aya makipe tariki ya 9 Ukwakira 2026 kuri Kigali Péle Stadium.
Ibinyujije mu itangazo yasohoye kuruyu wa kane taliki 15 ukwakira 2026 Rwanda Premier League yahafatiye ibihano amakipe arimo Gicumbi FC na Kigali FC nyuma y’umukino wabahuje aya makipe wabaye taliki 9 ukwakira 2026 .
ikipe ya Gicumbi FC yahanishijwe amande y’ibihumbi 300 Frw mu gihe Kigali FC yaciwe ibihumbi 100 Frw.
Ibi bihano byafashwe nyuma y’uko Gicumbi FC ihinduye nimero z’abakinnyi batatu mu gihe Kigali FC na yo yahinduye nimero y’umukinnyi umwe mu mukino wahuje aya makipe.
Aya makosa yagaragaye mu gihe amakipe yombi yari ahanganye mu mukino wa shampiyona bituma Rwanda Premier League ifata icyemezo cyo kuyahana hashingiwe ku mabwiriza agenga irushanwa.
Gicumbi FC ni yo yaciwe amafaranga menshi kuko yahinduye nimero z’abakinnyi batatu mu gihe Kigali FC yahanishijwe amande make kubera guhindura nimero y’umukinnyi umwe.
Rwanda Premier League yibukije amakipe ko agomba kubahiriza amabwiriza agenga amarushanwa kugira ngo imikino ya BK Pro League ikomeze kugenda neza.
Aya makipe yombi arasabwa kwitwararika no gukurikiza amabwiriza agenga shampiyona mu mikino azakurikizaho.
Itangazo rya Rwanda Premier League ryerekana ibihano byafatiwe Gicumbi FC na Kigali FC