Shema Fabrice agiye kurekurwa nyuma y’ubwumvikane n’Ubushinjacyaha

Umushoramari Shema Ngoga Fabrice, usanzwe ari na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), agiye kurekurwa nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje amasezerano y’ubwumvikane yagiranye n’Ubushinjacyaha.
Shema yari amaze igihe afunzwe by’agateganyo akurikiranyweho ibyaha birimo gutanga sheki zitazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, mu rubanza rushingiye ku bikorwa bye bwite by’ubucuruzi.
Yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku wa 11 Kanama 2026. Kuva icyo gihe, RIB yasobanuye ko ibyo akurikiranyweho bidafitanye isano n’inshingano ze muri FERWAFA, ahubwo bifitanye isano n’ubucuruzi bwe bwite.
Dosiye ishingiye ku masezerano y’ubucuruzi hagati ya sosiyete Africa Medical Supplier Plc, yari ihagarariwe na Shema, na ABZL International General Trading LLC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Ubushinjacyaha bwari bwaragaragaje ko muri ayo masezerano havutse ikibazo kijyanye na sheki ebyiri zose hamwe zifite agaciro k’ibihumbi $600,000, imwe ya $400,000 n’indi ya $200,000.
Mu iburanisha ryabanje, Shema yahakanye ibyaha yari akurikiranyweho, agaragaza ko ikibazo cyari gifitanye isano n’imikoranire y’ubucuruzi hagati y’impande zombi.
Ku wa 2 Nzeri 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo, nyuma aza kujuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Ubwumvikane bwahinduye icyerekezo cy’urubanza
Ku wa 17 Nzeri 2026, ubwo Shema yagombaga kuburana ku bujurire bwe, abanyamategeko be bamenyesheje Urukiko ko yari yamaze kugirana n’Ubushinjacyaha amasezerano y’ubwumvikane.
Me Niyomugabo Christophe, umwe mu banyamategeko bamwunganira, yavuze ko ayo masezerano yari yamaze gusinywa n’impande zombi. Ubushinjacyaha na bwo bwemeje ko ubwumvikane bwabayeho, icyo gihe hasigaye kuyashyikiriza Urukiko kugira ngo ruyasuzume.
Icyo gihe iburanisha ryari ryasubitswe kugira ngo ayo masezerano abanze asuzumwe. Amategeko ateganya ko Urukiko rushobora kwemera cyangwa kutemera ubwumvikane bwabaye hagati y’uregwa n’Ubushinjacyaha.
Amakuru mashya yo kuri uyu wa 22 Nzeri 2026 avuga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ayo masezerano y’ubwumvikane, runategeka ko Shema Fabrice afungurwa.
Icyemezo cyo kumurekura gisoje igice cy’ifungwa ry’agateganyo yari amazemo igihe kuva yatawe muri yombi muri Kanama, mu gihe ibijyanye n’amasezerano yagiranye n’Ubushinjacyaha bikomeza gukurikizwa nk’uko byemejwe n’Urukiko.