SKOL na Rayon Sports batandukanye nyuma y’imyaka 12

Ibanze Admin ·

SKOL na Rayon Sports batandukanye nyuma y’imyaka 12

SKOL Brewery Ltd yatangaje ko amasezerano y’ubuterankunga bukuru yari ifitanye na Rayon Sports Association yarangiye nyuma y’uko igihe yari yaragenewe kirangiye, ariko ishimangira ko ibiganiro ku mikoranire mishya bikomeje.

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 8 Kamena 2026, SKOL yavuze ko imikoranire yayo na Rayon Sports yari imaze imyaka 12, ikaba yarabaye imwe mu mikoranire yagaragaye cyane kandi yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

SKOL yagaragaje ko muri iyo myaka, impande zombi zakoranye mu buryo bwubatse ku ntego zihuriweho, kubahana no gushyigikira iterambere rya siporo, by’umwihariko Rayon Sports n’abafana bayo.

Iyi sosiyete yavuze ko nubwo amasezerano y’ubuterankunga bukuru yarangiye, ikomeje guha agaciro umubano wayo na Rayon Sports n’abafana bayo, kandi ko yifuza ko uwo mubano ukomeza mu buryo burambye.

SKOL yavuze ko abahagarariye impande zombi bagiranye ibiganiro byiza kandi byubaka ku hazaza h’ubufatanye, hagamijwe kureba uburyo bushobora gufasha Rayon Sports kugera ku ntego zayo z’igihe kirekire no gukomeza gutera imbere.

Muri ibyo biganiro, SKOL yagaragaje ko yifuza ko imikoranire yavugururwa, ikava ku masezerano y’ubuterankunga bukuru ikajya ku buryo bw’ubuterankunga bushingiye ku nyungu z’impande zombi.

SKOL yavuze ko ubu buryo bushya bugamije gutanga ubwinyagamburiro no gufungura amahirwe y’abandi bafatanyabikorwa bashobora kugira uruhare mu iterambere rirambye rya Rayon Sports.

Iyi sosiyete yavuze ko iterambere ry’ubufatanye muri siporo risaba uburyo bujyanye n’igihe, burambye kandi bushobora gufasha amakipe mu bihe bihindagurika, ariko nanone bugakomeza kubungabunga umubano ukomeye hagati y’inzego zikorana.

SKOL yemeje ko ibiganiro bikomeje, kandi ko yizeye umwuka mwiza wo kubahana no gukorana waranze umubano wayo na Rayon Sports mu myaka irenga icumi ishize.

SKOL yashimiye ubuyobozi bwa Rayon Sports, abakinnyi, abafana n’abandi bafatanyabikorwa ku cyizere, ubufatanye n’ibihe byiza basangiye mu myaka ishize, ishimangira ko izakomeza gushyigikira iterambere rya siporo n’ubufatanye bugira uruhare mu guteza imbere umuryango nyarwanda.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza