Bruno Fernandes yanze amasezerano mashya ya Manchester United

Kapiteni wa Manchester United, Bruno Fernandes, bivugwa ko yongeye kwanga amasezerano mashya ikipe ye yamugejejeho, mu gihe ayo asanganywe azarangira muri Kamena 2027. Kutumvikana ku mushahara n’igihe amasezerano mashya yari kumara biri mu bivugwa ko byatumye uyu mukinnyi w’imyaka 32 atemera ibyo yahawe.
Aya makuru yatangajwe na Sky Sports ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko The Athletic na yo iyatangaje ku wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo.
Nk’uko Sky Sports yabitangaje, Manchester United yagejeje kuri Fernandes icyifuzo cya kabiri cy’amasezerano mashya, ariko uyu mukinnyi ntiyacyemera.
Bivugwa ko hari ibyo impande zombi zitarumvikanaho, by’umwihariko amafaranga y’umushahara uyu Munya-Portugal azajya ahembwa n’igihe amasezerano mashya azamara.
Si ubwa mbere Fernandes avugwaho kwanga amasezerano mashya, kuko bivugwa ko n’ayo Manchester United yamugejejeho mu mpeshyi y’uyu mwaka atayemeye.
Nubwo ibiganiro bitaragera ku mwanzuro, Sky Sports ivuga ko bizakomeza, kuko Manchester United yifuza kugumana kapiteni wayo i Old Trafford.
Bivugwa ko iyi kipe ifite uburenganzira bwo kongera amasezerano ya Fernandes umwaka umwe. Mu gihe itakoresha ubwo burenganzira, uyu mukinnyi yaba yemerewe gutangira ibiganiro n’amakipe yo hanze y’u Bwongereza muri Mutarama 2027, ku buryo yazayerekezamo nta kiguzi cy’igura ry’umukinnyi.
Ibi bibaye kandi mu gihe bivugwa ko ubuyobozi bwa Manchester United buyobowe na Sir Jim Ratcliffe bushaka kugabanya amafaranga ikipe ikoresha mu guhemba abakinnyi.
Kutumvikana kuri aya masezerano kuje mu gihe Manchester United iri kwitegura kwakira umutoza mushya Mauricio Pochettino, nyuma yo gutandukana na Michael Carrick.
Nyuma y’itandukana ry’iyi kipe na Carrick, Fernandes yashyize kuri Instagram ifoto bari kumwe, ayiherekesha amagambo agira ati: “Thanks for everything, boss”, bisobanura ngo “Urakoze kuri byose, mutoza.”
Bruno Fernandes, Umunya-Portugal w’imyaka 32, yageze muri Manchester United muri Mutarama 2020, avuye muri Sporting CP yo muri Portugal.
Mu gihe ibiganiro ku masezerano mashya bikomeje, haracyategerejwe kumenya niba impande zombi zizabasha kumvikana, cyangwa niba Manchester United izahitamo gukoresha uburenganzira ifite bwo kongera amasezerano ye umwaka umwe.
Bruno Fernandes, kapiteni wa Manchester United